Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye Nshimiyimana Damien bahimba Daniel, w’imyaka 26 y’amavuko igihano cya burundu bumurega kwicisha umugore we isuka.
Ibi Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwabimusabiye mu uburanisha ryabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 16 Ukuboza 2024, iburanisha ryabereye mu ruhame mu Mudugudu Nyakabande, Akagari ka Buguri mu Murenge wa Rukoma.
Bwamusabiye iki gihano buhereye ku cyaha bumushinja cyo kwica uwo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko witwaga Uwimanifashije Jacqueline.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiyimana Damien Alias Daniel, icyaha cy’ubwicanyi akekwaho yagikoze Tariki ya 18 Nzeri 2023.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yasanze umugore we ahinguye arimo gukaraba amukubita isuka mu mutwe inshuro ebyeri zose ahita apfa.
Ubushinjacyaha bukavuga ko akimara gukora ayo mahano, yahise yemera icyaha yahise afungwa nyuma atangira gusaba imbabazi bya nyirarureshwa.
Buvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha yavuze ko yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma.
Ubushinjacyaha buti “Icyaha Nshimiyimana Damien yakoze ni indengakamere kandi yagikoranye ubugome bukomeye tumusabiye igihano cya burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere bibukije abaturage ko umuntu ari umunyagitinyiro ko ntawe ugomba kumuvutsa ubuzima.
- Advertisement -
Ubuyobozi bwasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.
Uwimanifashije Jacqueline yishwe afite imyaka 19 y’amavuko kuko Ubushinjacyaha bwabwiye UMUSEKE ko yavutse 2004.
Nta mwana yigeze abyarana na Nshimiyimana. Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ruvuga ko rugiye gusuzuma ubusabe bw’ubushinjacyaha ndetse n’ibyo ukekwaho icyaha yiyemerera rukazasoma urubanza Tariki 10 Mutarama 2025 saa cyenda z’igicamunsi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi