Kigali: RURA yashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura urugendo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umugenzi azajya yishyuzwa urugendo yakoze gusa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

Uru rwego ruvuga ko umugenzi  azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita  aho kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.

Itangazo rya RURA rigaragaza n’uko ibiciro biteye hakurikijwe ibirometero umugenzi yakoze. Ku ntera y’ikilometero kimwe n’ibilometero bibiri ni amafaranga 182 Frw, ku ntera y’ibilometero bitatu ni 205 Frw, amafaranga akazagenda yiyongera bitewe n’uko urugendo na rwo rwiyongera.

Uburyo bushya bw’igerageza ku bagenzi batega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW