Kiribati yabaye igihugu cya mbere kinjiye muri 2025 – AMAFOTO

Harabura amasaha macye ngo bimwe mu bihugu byinjire mu mwaka mushya wa 2025.

Ni mu gihe hari ibindi bihugu byamaze kwinjira muri uyu mwaka .

Ikirwa cya Kiribati, cyabaye igihugu cya mbere mu bihugu bigendera ku ngengabihe ya Geregwari ( Gregoire Calendar) mu kwinjira mu mwaka wa 2025,  birasa ibishashi mu kirere ( Fireworks).

Ikirwa cya Kiritimati  gituwe n’abaturage 11900  cyinjiye muri uyu mwaka, mu gihe mumasaha yo mu Buhinde gituranye n’iki gihugu byari  ahagana mu  masaha ya saa cyenda  (3h30 pm)  .

Ibindi bihugu byamaze kwinjira muri uyu mwaka harimo New Zealand, Australia, Samoa, Tonga, Japan, South Korea, Ubushinwa, Philippine,  Indonesia, Thailand , Azerbaijan, Uburusiya, Ubugereki , n’Ubudage .

Gusa hari n’ibindi bihugu byo bitaza kwinjira muri 2025 kuko byo bitagendera kuri karindari ya Gregoire.

Muri ibyo bihugu harimo nka Ethiopia yo kuko kugeza ubu bakiri mu mwaka wa 2017 . Harimo kandi   Nepal, Iran, na Afghanistan .

Abatuye Sydney muri Austraria bamaze kwinjira muri 2025

Ibihugu birimo Austria  byamaze kujya mu mwaka mushya
Scotland nayo yamaze kujya mu mwaka mushya
Ubudage nabwo buri kwishimira umwaka mushya

- Advertisement -

UMUSEKE.RW