Abahinzi basabye ko bakwigishwa uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza umuguzi n’umucuruzi, kugira ngo batazajya baherwa n’ababafatirana bitwaje ko badafite amakuru ahanini anyura ku ikoranabuhanga.
Ni mu biganiro byahuje impuguke mu buhinzi, abashakashatsi, abafite udushya tw’ikoranabuhanga twafasha mu buhinzi ndetse n’abahinzi babigize umwuga.
Aho bareberaga hamwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwafasha abahinzi kumenya amasoko yo hirya no hino mu Gihugu no mu bihugu by’abaturanyi.
Niyitegeka Gilbert usanzwe ukorera ubuhinzi mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Karago, yavuze ko hari ubwo babura isoko ry’umusaruro wabo ahanini kubera kutagira amakuru.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi ikoranabuhanga ntituraryinjiramo cyane nk’abahinzi ariko naryo ribonetse neza byadufasha ku buryo twajya twivuganira n’abaguzi.”
Niyitegeka yasabye abo mu nzego z’ubuhinzi kujya babasura, bakabigisha imbuga zashyizweho zabafasha.
Mukeshimana Clementine usanzwe ukorera ubuhinzi mu Karere ka Musanze, yavuze ko nabo bagorwa no kubona isoko.
Yagize ati ” Nk’ubu turahinga, tukabona umusaruro ariko kugira ngo tubone amasoko bikatugora kuko nti tubona uburyo bwo kwamamaza ibikorwa byacu byinyuze mu ikoranabuhanga.”
Ntangwabira Lambert, Umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO), yavuze ko mu Rwanda kuba hari abafite uburyo bw’ikoramabuhanga butandukanye bituma abahinzi batabona amakuru nk’uko bikwiye.
- Advertisement -
Ati “Abaturage barahendwa, baravunika, ntabwo baba bazi umusaruro aho bagomba kuwugeza akenshi hari nubwo awugezayo agasanga igiciro ni gito, akumva yawusubiza mu rugo.”
Uyu wo muri FAO yavuze ko hatekerejwe ku ikoranabuhanga rihurije hamwe byafasha umuhinzi akajya amenya aho kugurisha umusaruro ku giciro kiboneye.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), Ushinzwe Ibinyabijumba, Nduwumuremyi Athanase, yavuze ko ubu hashyizweho amahuriro atanga amakuru akanahuza abafite umusaruro n’abawushaka.
Yagize ati” Hari amahuriro twagiye dukora atandukanye, ku bihingwa bitandukanye, [Innovation Platforms], aho duhuza abafanyabikorwa batandukanye barimo abahinzi, abanyama-Bank, abacurizi, abanyenganda.”
Akomeza agira ati ” Iryo huriro riba ririmo abantu bose kugira ngo cya kibazo cy’amasoko kitazabaho.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyagaragaje ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwatangiye gutanga umusaruro buhuza abahinzi bafite umusaruro n’abaguzi burimo ubwiswe E-soko, aho umuguzi ajya kuri uru rubuga akavugana n’umuhinzi.
Inzego z’Ubuhinzi n’Ubworozi zivuga ko gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga n’Ubwenge Bukorano (Artificial Intelligence), bizafasha mu kongera umusaruro ndetse no kugabanya ibihombo biterwa n’uko umuhinzi adafite amakuru ku iteganyagihe mu gihe cyo guhinga cyangwa amakuru ajyanye n’isoko mu gihe cyo gusarura.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iherutse gutangaza ko abahinzi b’umuceri, ibigori, ingano, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati, bazajya bakoresha ifumbire babanje kureba mu ikoranabuhanga ryitwa RwaSIS (Rwanda Digital Soil Information System), ribamenyesha imiterere y’ubutaka n’ifumbire ikwiranye na bwo, ibigaragaza intambwe ijyenda itererwa mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW