‘Mico’ yabonanye imbona nkubone n’umushinja “kujyana abantu bakicwa”

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mico aburana ahakana ibyaha

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Jean Paul Micomyiza alias Mico yayoboye igitero iwabo kijyana abantu batatu babiri muri bo baricwa, umwe aba ari we ugaruka.

Impamvu umutangabuhamya yavuze ko ashaka gutanga ubuhamya atarindiwe umutekano, ngo yagira ngo arebane na Micomyiza Jean Paul ariko yumvise yihakana abandi.

Yagize ati “Njye nifuje gutanga ubuhamya ntarindiwe umutekano kugira ngo mbonane na Micomyiza, ndebe ko anyihakana nk’uko numvise yihakana abandi.”

Umutangabuhamya watanze ubuhamya mu ruhame mu rukiko, yari afite agasatsi gacye ku mutwe, yambaye amataratara n’ishati ifite ibara ry’iroza, atebeje mu ipantaro y’ikoboyi anambaye isaha ku kaboko n’inkweto z’umukara.

Yavuze ko azi Micomyiza Jean Paul maze arahirira kuvugisha ukuri, ko naramuka atabikoze yabihanirwa n’amategeko.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iba yari atuye mu Mujyi wa Kigali, abonye ubwicanyi ndengakamere buri kuhabera ajya gutura  i Butare, mu cyahoze ari serile Cyarwa-Sumo, ubu ni mu kagari ka Cyarwa ho mu murenge wa Tumba, mu karere ka Huye.

Ubushinjacyaha bwabajije umutangabuhamya

Ubushinjacyaha: Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 wabonye Micomyiza Jean Paul?

Umutangabuhamya: Yego, nabonye Micomyiza yinjiye iwacu ari kumwe na datawacu witwa Rutembeza, batwara Habiryayo Theotime akaba umugabo wa masenge, ndetse n’abahungu be babiri ari bo Kwizere Yves na Mugabe Aristide.

- Advertisement -

Umutangabuhamya mu gukomeza asubiza, yavuze ko we ubwe yakurikiye Micomyiza Jean Paul na bagenzi be agenda abatakamabira, ngo bareke abo bantu.

Micomyiza mu gusubiza umutangabuhamya, ngo yaramubwiye ati “Sha ibyo byihorere, Abatutsi ubu Imana yabakuyeho amaboko!”

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko Mugabe Arstide we yagarutse, maze abwira umutangabuhamya n’abandi bari mu rugo ko se umubyara Theotime yishwe ari kumwe na murumuna we Kwizera Yves.

Umutangabuhamya yahamije ko we ubwe yiboneye Micomyiza muri icyo gitero akiyoboye ari kumwe na Rutembeza, Mico yambaye ishati ya gisirikare.

Ubushinjacyaha: Wabonye Micomyiza yica?

Umutangabuhamya: Oya, icyo nabonye Micomyiza yajyanye abo bantu baje kubatora mu gitero yari ayoboye, ntibagaruka maze Arstide aza atubwira ko bishwe. Umutangabuhamya yakomeje agira ati “Nari mfite amatsiko yo kumva Micomyiza ahakana ko atajyanye Theotime n’abana be (ahita aseka)”.

Jean Paul Micomyiza na we yabajije umutangabuhamya

Jean Paul Micomyiza: Mu ibazwa ryawe mu Bushinjacyaha, wavuze ko uzi neza Micomyiza agenda imitego, ndetse ko anavuga uburimi, urabona uwo wavuze ari we?

Umutangabuhamya: Yego, ni wowe Micomyiza navuze rwose!

Micomyiza ntiyanyuzwe ahubwo yahagurutse mu rukiko, atera intambwe zitari munsi y’icumi yereka umutangabuhamya, maze yicara mu ntebe abaza umutangabuhamya.

Micomyiza: Urabona ari njye Micomyiza wavuze ugenda imitego?

Umutangabuhamya: Yego ni wowe navuze ugenda imitego.

Micomyiza: Mvuga uburimi?

Umutangabuhamya: Yego, uvuga uburimi.

Jean Paul Micomyiza: Mu ibazwa ry’Ubushinjacyaha wavuze ko wabaye kuri bariyeri, nibyo koko wayigiyeho?

Umutangabuhamya: Yego, bariyeri nayigiyeho.

Micomyiza: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wari Interahamwe, ko wumva wajyaga no kuri bariyeri?

Umutangabuha: Oya, ntabwo nari Interahamwe”

Jean Paul Micomyiza: Ese wowe mu gihe cya Jenoside waragendaga?

Umutangabuhamya: Yego, naragendaga.

Jean Paul Micomyiza: Ko kugenda bitari byemewe kuri bamwe, wowe kuki wagendaga?

Umutangabuhamya: Njye narinemewe kugenda kuko nari Umuhutu, kandi Abahutu bo bari bemewe kugenda.

Urukiko na rwo rwabajije umutangabuhamya ikibazo kigira kiti “Uretse kuba Jean Paul Micomyiza yarajyanye abantu barimo Theotime ntibagaruke, hari ikindi uzi kuri Micomyiza kibi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994?”

Umutangabuhamya: “Nta kindi nzi kuri Micomyiza kibi uretse gutwara abo bantu bagenda ntibagaruke.”

Urebeye inyuma umutangabuhamya watangaga ubuhamya mu rukiko, wabonaga asobanutse. Yasoje asinyira ibyo yavuze, umutangabuhamya yazanwe n’Ubushinjacyaha.

Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Butare. Yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’igihugu cya Sweden, mu rukiko yaburanye yambaye imyambaro isanzwa iranga abagororwa mu Rwanda, yambaye inkweto zirimo amasogisi maremare, anambaye amataratara na furari mu ijosi.

Yari afite icupa ry’amazi yanyuzagamo akayasomaho, yari yambaye agapfukamunwa. Afungiye mu igororero rya Nyanza riri ahazwi nka Mpanga.

Aburana yunganiwe n’abanyamategeko babiri ari bo Me Mugema Vincent na Me Karuranga Salomon.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2024.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW