Polisi yaguye gitumo abibye ibikoresho byo sosiyete ESTCOL y’Abashinwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abafashwe bari bafite ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 1Frw

Muhanga: Polisi yo mu Karere ka mu Karere ka Muhanga, yafashe abagabo babiri ibakurikiranyeho kwiba ibikoresho byo kubaka umuhanda.

Amakuru UMUSEKE wabonye avuga ko mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki 20 Ukuboza, 2024.

Umukwabu wa Polisi wabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Amakuru avuga ko mu bafashwe bakekwaho ubujura ari uwitwa Iradukunda Samuel w’imyaka 24 y’amavuko, na mugenzi we  Muhenzi w’imyaka 43 y’amavuko.

Aba ngo bibye Kampani bya sosiyete ESTCOL y’Abashinwa ikora umuhanda wa kaburimbo Karongi-Muhanga ibyuma 45 (fer à béton), imifuka 15 ya Sima, na litiro 160 z’amavuta y’imodoka.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bakibafata babasanganye litiro 20 za Mazout, ariko babagejeje aho bacumbitse bahasangana izindi litiro 140 bibye.”

Cyakora bamwe mu baturiye uyu muhanda Abashinwa bakora, bavuga ko ubujura bumaze igihe bukorwa na bamwe mu bakozi  ba Kampani, bakavuga ko bamwe mu bahakora basa n’ababigize umwuga, kuko no mu bashoferi batwara ibinyabiziga by’iyi Kampani birirwa bavoma Lisansi na Mazout mu majerekani bakabigurisha kuri macye.

Bakizera ko ubwo inzego z’umutekano zabihagurukiye, hagiye gufatwa n’abandi bihishe inyuma y’ubujura bw’ibikoresho byo kubaka umuhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable avuga ko nta makuru menshi afite y’abo bakekwaho ubujura, kubera ko operasiyo yakozwe na Polisi inzego z’ibanze zidahari.

- Advertisement -

Ati “Gusa twamenye ko  abo bombi batawe muri yombi.”

Ndayisaba akavuga ko abakekwaho ubujura ari abakozi basanzwe bakorera Kampani y’Abashinwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo, kandi ko abo bagabo babiri bafungiye kuri Polisi yo mu Karere ka Muhanga.

Ati “Ibikoresho bafatanywe bifite agaciro ka miliyoni imwe y’u Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage bafite iyo ngeso yo kwiba kuyireka, kuko Polisi iri maso kandi ko abakora ibyaha batayicika.

Bamwe mu batanze amakuru bavuga ko mu minsi ishize iyi Kampani yabuze ibyuma bihagaze miliyoni 40Frw, bagakeka ko ababigizemo uruhare ari abo bakozi n’ubundi bahakorera.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi  ya Nyamabuye, mu gihe iperereza rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga