Ngendakumana Vénuste yarezwe na bagenzi be ko yahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo uri munsi y’urugo rwe.
Ngendakumana Vénuste w’Imyaka 29 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Karengere, Akagari ka Mbuga, Umurenge wa Nyabinoni.
UMUSEKE wamenye amakuru ko abaturanyi b’uyu mugabo babwiye inzego z’ibanze na DASSO ko hari mugenzi wabo wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo akaba yidegembya mu Mudugudu.
Ayo makuru akavuga ko izo nzego zagiye kugenzura zisanga koko muri uwo murima harimo urumogi ruvanze n’ibishyimbo.
Umwe muri abo batanze amakuru yagize ati “Abaturage bamaze gutanga amakuru bahageze basanga harimo ibiti bine by’urumogi.”
Umunyamabanga w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni Dusabimana Télesphore, yemeje ayo makuru ko ari impamo, akavuga ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse ku ntonganya uyu muturage Ntabanganyimana Emmanuel yagiranye n’umuturanyi we witwa Ngendakumana Vénuste w’Imyaka 31 ans y’amavuko.
Muri izo ntonganyi uwo muturageu witwa Ntabanganyimana akomerekeje mugenzi we Ngendakumana.
Gitifu Dusabimana avuga ko Ntabanganyimana abonye ko akomerekeje mugenzi we amusaba ko biyunga undi arabyanga.
Ati “Uwakomeretse (Ngendakumana) yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”
- Advertisement -
Ntabanganyimana abonye ko kwiyunga binaniranye, avuga ko agiye kubwira inzego n’abaturage ko Ngendakumana Vénuste yahinze urumogi.
Dusabimana Uyobora Umurenge wa Nyabinoni by’agateganyo yavuze ko atari ubwa mbere uyu Ngendakumana afungirwa iki cyaha kuko yajyanywe Iwawa ahamara igihe.
Ngendakumana Vénuste kuri ubu yashyikirijwe inzego z’Ubugenzacyaha bukorera kuri Sitasiyo ya Kiyumba kugira ngo abone kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga