Muhanga: Bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ribanza rya Kadehero, riherereye mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, bavuga ko abanyeshuri bahigira bamaze icyumweru badafatira ifunguro ku Ishuri.
Bamwe muri abo babyeyi babwiye UMUSEKE ko iki kibazo cyo kutagaburirira abana babo ku Ishuri cyatangiye ku wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2024 abana bataha mu rugo bataka inzara, babwira ababyeyi babo ko nta funguro rya saa sita bahawe.
Umwe muri abo yagize ati: “Nta birarane by’amafaranga yakwa ababyeyi dufite, turibaza impamvu bataduhera abana ifunguro ku Ishuri tukayibura.”
Uyu mubyeyi yavuze ko abana babo bari bamaze kumenyera gufatira ibiryo ku Ishuri, kandi ko Umuyobozi yagombye kubibazwa kuko bakeka ko amafaranga Leta igenera abana, ndetse n’ayo ababyeyi basabwa ashobora kuba yaranyerejwe nk’uko babivuga.
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kadehero, Ntawiheba Evariste avuga ko iminsi yo kwiga muri iki gihembwe cya mbere yabaye myinshi, ihurirana n’uko bafite umubare mukeya w’abanyeshuri bigira ingaruka ku mirire y’abana.
Ati: “Dufite abana 190 gusa, amahirwe dufite ni uko aho abanyeshuri baturuka ari hafi n’ingo z’ababyeyi babo.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko hari na bamwe mu babyeyi batinze kwishyurira amafaranga y’ifunguro abana babo.
Ati: “Ababyeyi bayatanze ku kigero cya 76% uruhare rwa Leta rwo nta kibazo gihari kuko yarangije kuyatanga.”
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, avuga ko bamaze guhabwa raporo ko abanyeshuri biga kuri iki kigo bagiye kumara icyumweru badafatira ifunguro ku Ishuri.
- Advertisement -
Ati: “Ntabwo nzi uko byamugendekeye kuko ibiribwa byose byaguzwe. Ibitangwa bihwanye n’iminsi baziga.”
Mugabo avuga ko nta rindi shuri rirataka ko ibiryo bigenewe abana byashize, usibye ririya rya Kadehero.
Visi Meya avuga ko boherejeyo abagenzuzi kujya gusuzuma ikibazo Umuyobozi w’Ishuri yagize gituma abana batagifatira ifunguro ku Ishuri.
Leta igenera buri munyeshuri amafaranga 135, umubyeyi na we agatanga 975Frw.
Hategerejwe ibiva muri iryo genzura ry’Akarere kugira ngo hamenyekane ikibazo nyamukuru gituma abana bamaze icyumweru badafatira ibiryo ku Ishuri.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.