Umutoza w’Umunyarwanda, Mutarambirwa Djabil, yahawe akazi muri Police FC ikina shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Kenya.
Ni amakuru UMUSEKE wamenye ku wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Mutarambirwa Djabil yahawe akazi ko kungiriza Étienne Ndayiragije uherutse kugirwa umutoza mukuru wa Police FC yo muri Kenya mu gihe cy’umwaka umwe.
Aba batoza bombi, bagiye kongera gukorana nyuma yo kubana muri Bugesera FC n’ubundi ubwo Djabil yari yungirije Étienne.
Mutarambirwa ubwo yari akiri umukinnyi, yaciye mu makipe arimo Etincelles FC y’iwabo, Kiyovu Sports, APR FC na Atraco FC.
Nk’umutoza, yaciye muri Police FC yungirije, Kiyovu Sports, AS Kigali na Bugesera FC. Asanzwe kandi ari umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20.
UMUSEKE.RW