Umwaka ugiye gushira imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi itagendwa nyuma y’uko ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi buyifunze.
Ni nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Gen Evariste Ndayishimiye, ubwo uwo mutwe wari wakoze ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Burundi.
Ni ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri kuko RED Tabara itaba mu Rwanda, iba mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Muri Gicurasi u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda igitero cya Grenade cyabaye i Bujumbura. Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara.
Perezida Ndayishimiye mu kiganiro aherutse kugirana na TV 5 Monde, yongeye gutwerera u Rwanda abahungabanya umutekano mu Burundi.
Yagize ati “Bagiye batera baturutse mu Rwanda, bica abantu n’ibindi byaha by’iterabwoba. Baturukaga mu Rwanda, babiteguriraga mu Rwanda, ni u Rwanda rubatoza.”
Ndayishimiye yumvikanye avuga ko bazongera gufungura umupaka mu gihe abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015, bazagezwa mu Burundi, akavuga ko bari mu Rwanda.
Ibi Perezida Ndayishimiye arabivuga nyamara hari icyizere cy’ibiganiro bya politike hagati y’ibihugu byombi nk’uko byagaragajwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
I Zanzibar muri Tanzania, muri Nyakanga 2024, ahari habereye umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).
- Advertisement -
Ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda n’u Burundi barahuye baraganira.
Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko mu Ukwakira 2024, hari kuzabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibibazo byose, gusa ntibyabaye.
Minisitiri Albert Shingiro nawe wo ku ruhande rw’u Burundi yari yavuze ko ibiganiro bya dipolomasi ari inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y’ibihugu byombi.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW