Mu mugezi wa Kibirira habonetsemo umurambo w’umugore

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Ngororero: Umukecuru witwa Nyirabagande Ernestine w’imyaka 58 y’amavuko wo mu Karere ka Ngororero biravugwa ko yahanutse ku kiraro cy’umugezi wa Kibirira arapfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwira buvuga ko bwasanze umurambo wa Nyirabagande Ernestine mu mugezi wa Kibirira bigakekwa ko yahanutse ku kiraro cy’uwo mugezi ahita apfa.

Inkuru y’urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 09 Ukuboza 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, Nzabakurikiza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko Nyirabagande yavuye iwe mu rugo, ajya kwica akanyota mu gasanteri (Centre) ahava bwije ashaka kugaruka mu rugo, ageze hejuru y’ikiraro aranyerera agwa mu mugezi ahita yitaba Imana.

Ati: “Ejo yabonywe n’umusore wari uhanyuze agiye gukina umupira aratabaza, tuhageze dusanga ari mu mazi yapfuye.”

Gitifu Nzabakurikiza avuga ko bageze ku murambo saa cyenda z’igicamunsi bawujyana mu Bitaro kugira ngo usuzumwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ikiraro bikekwa ko uyu mubyeyi yaguyeho, ari kirekire kandi kikaba kidakoze mu buryo bwiza kuko ari icy’ibiti.

Ati: “Aho Nyirabagande yahanutse ni hagati y’Utugari tubiri two mu Murenge wa Bwira, gusa yaguyemo nijoro.”

Nyirabagande Ernestine yabanaga mu nzu n’umwuzukuru we umwe, kubera ko abana be babiri bashatse, ndetse n’umugabo we akaba aherutse gupfa.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.