Nyanza: Umugabo arakekwaho gutera undi icyuma bapfa inzoga

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umugabo wo muri Nyanza arakekwaho gutera undi icyuma bapfa inzoga

Polisi y’u Rwanda  iratangaza ko hari gukorwa iperereza ku mugabo ukekwaho kwica umuntu amuteye icyuma.

Mu mpera z’icyumweru dusoje mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira mu Mudugudu wa Nyamayaga hari umugabo uri gukorwaho iperereza bikekwa ko yishe umuntu.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Rukundo Eduard w’imyaka 35 bikekwa ko yateye icyuma Ku ijosi akomeretsa bikomeye uwitwa Uwayisaba Jean de Dieu w’imyaka 27.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE ko uwatewe icyuma yahise apfa.

Aba bombi basangiraga inzoga mu kagari ka Kimirama mu Murenge wa Busoro baratahana ariko bageze mu kagari ka Shyira aho bari batuye ukekwa amutera icyuma ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro aho ari mu maboko y’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango, Polisi ikaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Polisi kandi irasaba abantu kwirinda ubusinzi kuko bugira ingaruka mbi kandi nyinshi harimo intandaro y’ibyaha bishobora kuvamo n’imfu.

Ikindi ni uko “Igihe abantu bagirana amakimbirane aho bari hose ntibikihereranwe, ni byiza kubimenyesha Polisi n’ubuyobozi hagakumirwa ubugizi bwa nabi butaraba.”

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza