Nyanza: Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo, wari ushinzwe ishami ry’imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.
Kabera Vedaste wahamijwe icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi cumi (10,000frws) ayiha umugenzacyaha na we ubwe yiyemerera ko yayamuhaye, ariko akavuga ko yayamuhaye agira ngo amwicire isari ubwo yamubazaga ku kirego yari yarezwemo n’umugore we (umugore wa Kabera).
Yari yajuriye mu Rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, avuga ko nta cyaha yakoze ko n’ayo mafaranga yatanze bitagize icyaha agasaba ko agirwa umwere agafungurwa.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ayo mafaranga yatanze bigize icyaha, bigendanye n’uko yayahaye Umugenzacyaha wariho umukorera dosiye yari yarezwemo n’umugore we.
Urukiko rwariherereye rusanga ubujurire bwa Kabera Vedaste nta shingiro bufite igihano yahawe cyo gufungwa imyaka ine kidahindutse.
Umwe mu banyamategeko wakurikiranye urubanza rwa Kabera Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko nta handi yatanga ubujurire bwe cyereka ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, naho ubundi igihano yahawe agomba kukirangiza.
Kabera Vedaste yatawe muri yombi mu mwaka wa 2024 imirimo yari afite yamaze kuyikurwaho by’agateganyo, asimbuzwa undi mukozi w’Intara y’Amajyepfo, witwa Gato Slyvain.
Kabera afungiye mu igororero rya Muhanga aho agomba gufungwa imyaka ine, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi mirongo ine (Frw40,000).
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW