Nyuma y’igihe kitari gito imikino y’amaboko irimo Volleyball, Basketball ndetse n’iy’Abafite Ubumuga isembera, ubu baramwenyura nyuma y’uko “Petit Stade” yashyize igorora abakunzi b’iyi mikino.
Hashize imyaka ibiri havugururwa ibikorwaremezo bya Siporo birimo “Petit Stade” na Stade Amahoro ivuguruye. Izi Stade zose zamaze gutahwa ndetse zikomeje kwakira imikino itandukanye ya shampiyona muri ruhago ndetse n’imikino y’amakobo irimo Basketball, Volleyball, Handball ndetse n’imikino ikinwa n’Abafite Ubumuga.
Abakunzi b’iyi mikino itari umupira w’amaguru, bongeye kugaruka kwihera ijisho nyuma y’igihe kinini Volleyball ikinirwa ku bibuga byo hanze ndetse biriho Isima, kuri ubu ingoma zahinduye imirishyo.
Umwe mu mikino usa n’uwungukiye mu isanwa n’iyagurwa rya Petit Stade, ni uwa Volleyball kuko ubu hari gukinirwa shampiyona buri mpera z’icyumweru. Abakunzi b’uyu mukino na bo, guhera buri wa Gatanu baba babonye aho basohokera kuko haba hateganyijwe byibura imikino ibiri, umwe mu bagabo n’umwe mu bagore.
Kuri ubu, Petit Stade yongerewe imyanya y’abantu yakira kuko ubu abagera ku 1000 ni bo bemerewe kuhinjira kandi bicaye neza. Uretse kandi kuba imikino y’amaboko yarabyungukiyemo, n’abakorera ubucuruzi ahazwi nko ku Gisimenti babyungukiyemo kuko ababa baje muri iyi mikino babanza kubagana.
UMUSEKE.RW