Rayon Sports igiye kongera kubona imodoka y’abakinnyi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko iyi kipe igiye kongera kubona imodoka itwara abakinnyi ku myitozo no gukina imikino itandukanye irimo amashanwa y’imbere mu Gihugu.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée n’abo bafatanyije muri Komite Nyobozi y’uyu muryango, akomeje gushaka byose byatuma Gikundiro yongera kugira ibihe byiza ikumbuye.

Mu gukomeza kurwana ishyaka ngo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi ba Rayon Sports babashe kubaho neza, Umuyobozi w’iyi kipe, Twagirayezu yemeje ko mu mikino yo kwishyura hazaba haguzwe imodoka nziza izajya itwara abakinnyi. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM.

Ati “Mu mezi atarenze abiri, Rayon Sports iraba ifite bus nshya kandi nziza.”

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Rayon Sports yayoborwaga na Paul Muvunyi, yaje kugirana amasezerano na Akagera Business Group yo kugura imodoka izajya itwara abakinnyi, impande zombi zumvikana ko iyi kipe yishyura amafaranga make mu yo yagombaga gutanga, andi ikazagenda iyishyura buri kwezi kugeza ashizemo.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw, yakozwe n’Uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Muri aya masezerano ariko, Akagera Business Group yari yumvikanye na Rayon Sports ko ninanirwa kwishyura amafaranga asigaye, izisubiza imodoka yayo kandi ntisubize iyi kipe amafaranga yamaze kwishyura.

Ibi ni ko byisubiyemo mu 2019, ubwo Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate,  maze iyi modoka ikaza gufatirwa ariko nyuma y’igihe runaka isubizwa ikipe, mu gihe muri Kanama 2020 yaje gufatirwa burundu kugeza magingo aya.

Kuri manda ya Sadate yaje kurangira,  Capt [Rtd] Uwayezu Jean Fidèle na we aza kubazwa iby’iyi bus yari yarafatiriwe Rayon Sports imaze kwishyura miliyoni 50 Frw atagombaga gusubizwa, maze avuga ko abasinye ayo masezerano bakoze amakosa akomeye.

- Advertisement -
Rayon Sports iheruka imodoka mu 2020

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *