Rayon Sports na APR zaguye miswi zibihiriza abaje kuzireba

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona warimo gucungana kwinshi n’amakosa menshi, Rayon Sports na APR FC zanganyije 0-0, abaje kuwureba bongera gutaha bitotomba.

Uyu mukino usanzwe uruta indi yose mu Rwanda muri shampiyona, wari witabiriwe ku rwego rwo hejuru, cyane ko amatike ibihumbi 45 byo kuwureba, yashize ejo hashize hakiri ku manywa. Bisobanuye ko Gikundiro ari yo ya mbere ishyizeho agahigo ko kuba ari yo yujuje Stade Amahoro ivuguruye.

Mbere y’uyu mukino, habanje gucamo byinshi. Mu byawubanjirije, harimo ihinduka ry’abayobozi b’amakipe yombi, aho ubu Rayon Sports iyoborwa na Twagirayezu Thadée wasimbuye Capt [Rtd] Uwayezu Jean Fidèle, mu gihe Col [Rtd] wayoboraga APR FC we yasimbuwe na Brig Gen. Déo Rusanganwa.

Amakipe yakinnye abura bamwe mu bakinnyi ba yo b’inkingi za mwamba. Gikundiro ntiyari ifite Aruna Moussa Madjaliwa. Ikipe y’Ingabo yo ntiyari ifite Richmond Lamptey na Dauda Youssif. Aba bakinnyi bose bamaze iminsi bafite imvune zabahejeje hanze y’ikibuga.

Saa Kumi n’Ebyiri zuzuye z’Umugoroba, ni bwo Mulindangabo Moïse wayoboye umukino, yari ahushye mu ifirimbi awutangije. Ni umukino watangiye, amakipe yombi abanza gucungana ariko ari na ko buri kipe ikora amakosa menshi.

Ku munota wa 15 w’umukino, Fall Ngagne yari ahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira muremure yari ahawe na ba myugariro be urenga Niyigena Clèment ariko uyu munya-Sénégal ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

Nyuma yo guhusha ubu buryo, ikipe y’Ingabo yahise ibona umupira mwiza uteretse imbere y’izamu rya Gikundiro ku ikosa ryari rikorewe Dushimimana Olivier Muzungu ariko umupira watewe na Niyibizi Ramadhan ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

Uko iminota yicumaga, ni ko umukino wagendaga urushaho kwihuta ku mpande zombi. Ku munota wa 29, Ngagne yari abonye ubundi buryo imbere y’izamu wenyine ariko umusifuzi wo ku ruhande, Maniragaba Valery avuga ko habayeho kurarira.

Amakipe yakomeje gucungana n’ubwo buri imwe yanyuzagamo igasatira, birangira iminota 45 y’igice cya mbere, irangiye nta yibashije kubona izamu ry’indi.

- Advertisement -

Mu kugaruka gukina iminota 45 y’igice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse akomeza gucungana, ubona nta yishaka kwirekura ngo ikine, cyane uyu uba ari umukino ufite igisobanuro kinini.

Ku munota wa 60, abatoza ba APR FC, bahise bakora impinduka, bakuramo Mamadou Sy na Dushimimana Eric, basimburwa na Ruboneka Bosco na Tuyisenge Arsène wari ugiye gukina nka rutahizamu.

Ku munota wa 73, abatoza ba Rayon Sports na bo bakoze impinduka, bakuramo Omborenga Fitina na Iraguha Hadji bahise basimburwa na Adama Bagayoko na Serumogo Ally.

Mu gukomeza gushaka ibisubizo byavamo igitego, Darko Novic utoza APR FC, yongeye gukora impinduka ku munota wa 80, akuramo Lamine Mamadou Bah, asimburwa na Chidiebere wasabwaga gufasha ikipe ye kubona igitego.

Kugeza ku munota 80 kuzamura, amakipe yombi yari asigaye ari gucungira ku mipira miremire yihuta igana imbere ishaka abaca ku mpande mu busatirizi bw’aya makipe yombi.

Nyuma yo gukina umukino udashamaje, amakipe yombi yanganyije 0-0 mu minota 90 ariko Rayon Sports aba ari yo ibyungukiramo kuko yagize amanota 30 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihe APR FC yo yagize amanota 19 iguma ku mwanya wa gatanu.

Ababanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports XI: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Aziz Bassane, Iraguha Hadji, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier.

APR FC XI: Pavelh Ndzila, Aliou Souané, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Lamine Mamadou Bah, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Dushimimana Olivier, Niyigena Clèment.

Amakipe yombi yaguye miswi
Wari umukino udashamaje
Diagne yari ahagaze neza mu bwugarizi
Ngagne yabuze igitego uyu munsi
11 APR FC yabanjemo

UMUSEKE.RW