Rivaldo wa Gasogi yisanze mu Amavubi, Emery yongera kurebwa ijisho ryiza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu bakinnyi 31 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu, CHAN 2024, harimo Harerimana Abdallahziz [Rivaldo] ukinira Gasogi United na mugenzi we utari uherutse guhamagarwa, Bayisenge Emery ukina mu bwugarizi.

Kuri uyu wa kane ni bwo abatoza babiri b’Amavubi ya CHAN, Rwasamanzi Yves na Jimmy Mulisa, batangaje urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024 Saa tatu za Mugitondo. Ni umwiherero uzaba utegura imikino ibiri bafitanye na Sudan y’Epfo, aho izasezerera indi izaba yiyongereye amahirwe yo kuzakina CHAN 2024 izakinwa mu ntangiriro za 2025.

Mu bakinnyi 31 bahamagawe, harimo umusore ukiri muto ndetse utanga icyizere, Harerimana Abdallahziz uzwi ku izina rya Rivaldo. Uyu musore ukinira Gasogi United mu basatira, ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko mu gihe yaba akomeje kwitwara neza ndetse akabigiramo amahirwe yo kutavunika, yazavamo umukinnyi mwiza.

Mu yandi mazina yahamagawe, harimo myugariro Bayisenge Emery uri gukinira Gasogi United nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya. Hagarutse kandi Buregeya Prince na Ntirushwa Aimé ba AS Kigali. Harimo kandi rutahizamu uyoboye abandi Banyarwanda, Habimana Yves ukinira Rutsiro FC.

Mu bandi bari bakumbuye guhamagarwa mu Amavubi, harimo Niyonzima Olivier Seifu wa Rayon Sports, Benedata Janvier nawe wa AS Kigali, Bizimana Yannick wa Bugesera FC na Mugisha Didier wa Police FC. Harimo kandi Usabimana Olivier wa Marines FC.

Mu bahamagawe bose, harimo abakinnyi 10 ba APR FC, batandatu ba Rayon Sports, bane ba AS Kigali, babiri ba Police FC, batatu ba Marines FC, babiri ba Gasogi United, umwe wa Étoile de l’Est, umwe wa Bugesera FC n’umwe wa Rutsiro FC. Bamwe mu bakinnyi bari baherutse guhamagarwa muri iyi kipe batagarutsemo, harimo Iyabivuze Osée na Ndayishimiye Didier ba AS Kigali, Niyonkuru Sadjat wa Etincelles FC na Twizerimana Onesme wa Vision FC.

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzakirwa n’u Rwanda tariki ya 22 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro.

Benedata Janvier na Ntirushanwa bahamagawe mu Amavubi yitegura gushaka itike ya CHAN 2024
Emery yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Emery Bayisenge amaze iminsi ari gufasha Gasogi United mu busatirizi
Rivaldo yahamagawe bwa mbere mu Amavubi
Abakinnyi bahamagawe mu mwiherero

UMUSEKE.RW