Rubavu: Abarasita bashaka kwigaragambiriza imvugo ya Apôtre Gitwaza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abarasita bashaka kwigaragambiriza imvugo ya Apôtre Gitwaza

Umuryango w’Abarasita wandikiye Akarere ka Rubavu usaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bamagana imvugo ya  Apôtre  Gitwaza ,ivuga ko “Rastafarian ari idini rya Satani”.

Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yatangaje  ko “Dukeneye ko Apôtre   Gitwaza Paul adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”

Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku “mibereho n’imyemerere y’abarasita.”

Mu ibaruwa ndende UMUSEKE ufiitiye kopi, yo kuwa 16 Ukuboza 2024, aba barasita bavuga ko bifuza gukora urugendo mu mujyi wa Rubavu ngo bagaragaze akababaro batewe n’ayo magambo.

Bagize bati “ Bwana muyobozi , amagambo ya Gitwaza  yavuze ni ingengabitekerezo  yo kwangisha abarasita abantu, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka  zuko abantu muri rusange badutinya,ntibongere kutwisanzuraho nkuko bisanzwe. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b’Imana,tutari abasatani binyuze muri uru rugendo.”

Mu ibaruwa bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bubemereye gukora icyo gikorwa cyo kwigaragambya mu mahoro, cyaba kuwa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024,saa yine za mu gitondo.

Ubuyobozi bw’Akarere ntacyo buravuga ku busabe bw’aba barasita .

Apotre Gitwaza  ubwo  ku wa 7 Ukuboza 2024,yari mu gikorwa cy’ivugabutumwa,mu mujyi wa Queensland, muri Austaria, yakomoje kuri imwe mu myitwarire y’abahungu n’abakobwa bari mu murimo w’Imana badakwiye kuba bafite .

Aha niho yakomoje ku myambarire y’abaririmbyi, no kuba bamwe mu bacuranzi cyangwa abaririmbyi b’ababahungu baboha imisatsi (Dredrocks), bidakwiye kuko bigira abari mu idini rya Rastafarian.

- Advertisement -

Aha nibwo yasobanuye imikorere y’iryo dini n’imyitwarire y’abayisengeramo gusa ntibyakirwa neza n’abavuga ko ari abarasita.

Mu mvugo y’uwo mukozi w’Imana, “ Avuga ko ababoha imisazi  basa n’ababikora mu bujiji , batazi ubusobanuro bwabyo.” Ibintu byatumye hari abafata ayo magambo nkaho ari ubushotoranyi.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *