Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, Niyonzima Olivier Seifu utaherukaga guhabwa umwanya wo kubanza muri 11, ni we wahesheje Rayon Sports amanota atatu nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego 2-1.
Ni umukino watangiye Saa Moya z’Umugoroba, ariko wari wabanjirijwe n’uwahuje APR FC na Police FC zari zanganyije igitego 1-1.
Rayon Sports yaje gukina uyu mukino, yakoze impinduka muri 11 baherukaga kubanzamo ubwo yatsindaga ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Niyonzima Olivier Seifu uzwi ku izina rya “Nairobi”, yari yaje mu bakinnyi 11 Gikundiro yigashishije uyu munsi. Bisobanuye ko yari yasimbuye Kanamugire Roger.
Ku munota wa 11 w’umukino, ikipe yo mu Nzove yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Seifu n’umutwe kuri koruneri yatewe na Muhire Kevin.
Aba-Rayons bari muri Stade, bakomera rimwe amashyi y’ama-Rayons. Ntibyatinze kandi kuko ku munota wa 23 gusa w’umukino, Nairobi yongeye abatsinda igitego cy’umutwe na bwo kuri koruneri yatewe na Kevin.
Gusa mbere gato yo gutsinda igitego cya Kabiri, Fall Ngagne ukina mu busatirizi bwa Rayon Sports yari yatsinze igitego ku munota wa 18 ariko Ndayisaba Said avuga ko habayeho kurarira.
Muhazi United itigeze igora Gikundiro mu minota 45 y’igice cya mbere, nta kimenyetso cyo kwishyura ibi bitego yagaragazaga.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Rayon Spprts iri mbere n’ibitego 2-0, ndetse kikaba icyemezo cyo kwegukana intsinzi y’uyu munsi.
- Advertisement -
Igice cya Kabiri kigitangira, Muhazi United yari yakosoye amakosa yo gutakaza imipira bya hato na hato. Ku munota wa 56 w’umukino, Kagaba Nicolas yatsindiye abanya-Rwamagana igitego ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’ibumoso.
Cyari igitego cyahaga icyizere ikipe itozwa na Ruremesha Emmanuel, cyane ko hari hakiri kare.
Gikundiro yagarutse imbaraga zagabanyutse, yatangiye kujya ikina imipira miremire yaturukaga ku munyezamu bashaka kuyiha Fall Ngagne.
Muhazi yari yabaye nziza mu gice cya kabiri, yakomeje kugerageza gushaka igitego cya kabiri ariko Gikundiro ntiyari yiteguye gukora irindi kosa.
Robertinho wari uri gusatirwa cyane, yakoze impinduka akuramo Iraguha Hadji wasimbuwe na Adama Bagayoko, wasabwaga gutanga ituze ku ruhande rw’iburyo rw’imbere.
Gikundiro yakomeje gucunga ibitego bya yo bibiri, ndetse iminota 90 irangira yegukanye amanota atatu imbumbe ku bitego 2-1, iba intsinzi ya Cyenda yikurikiranya.
Byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 29 mu mikino 11 imaze gukina.
UMUSEKE.RW