Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), wemeje ko wakiriye ubwegure bwa Sheikh Bakera Ally Kajura wari Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse akaba yari Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Quran.
Muri Gicurasi uyu mwaka, ni bwo hatowe Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda iyobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa.
Mu bari batorewe kujya muri iyi Komite Nyobozi, harimo na Sheikh Bakera Ally Kajura wari wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Quran.
Uyu mu-sheikh abicishije mu ibaruwa yandikiye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yeguye kuri izi nshingano zose ku mpamvu ze bwite.
Ibi byemejwe n’ubutumwa bwashyizwe kuri X na RMC.
Bati “Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Sheikh Bakera Ally Kajura wari Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba yari n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Quran. Izo nshingano zombi yazeguyemo ku mpamvu ze bwite.”
Sheikh Kajura azwi cyane mu bikorwa byo gukurikirana abana basoma Quran mu Rwanda ndetse ni we wakunze kujya ajyana n’abana babaga bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Quran.
Ni umwe mu ba-sheikh bafite uburambe mu kazi k’ivugabutumwa mu Rwanda.
Yatorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rwezamenyo kuva muri 2024-2029.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW