The Ben yasabye imbabazi ku bwo gushyira ku gasozi inda ya Pamella

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasabye imbabazi nyina umubyara n’Abanyarwanda muri rusange ku kuba we n’umugore we, Miss Pamella barashyize ku karubanda inda y’imvutsi y’imfura bagiye kwibaruka.

Ni imbabazi yasabiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, cyagarukaga ku myiteguro y’igitaramo azamurikiramo alubumu ku wa 01 Mutarama 2025 muri BK ARENA.

Ni nyuma y’uko abantu batandukanye barimo umupfumu Rutangarwamaboko banenze imyitwarire ya The Ben na Pamella, kubera amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igaragaramo umugore we yashyize ku gasozi inda ye.

Rutangarwamaboko yagize ati “Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

The Ben yagaragaje ko ayo mashusho agaragaza umugore we yashyize inda y’imvutsi ku karubanda mu bo yababaje harimo n’umubyeyi we.

Ati ” Mama mbabarira rwose, yampamagaye ababaye cyane. Ntabwo yigeze abyishimira.”

Uyu muhanzi ariko yongeyeho ko we n’umufasha we bajya gufata ayo mashusho bumvaga ntacyo bitwaye ndetse magingo aya bakaba bumva ntacyo bishinja.

Ati ” Mu mboni yanjye ndetse n’umufasha wanjye ntabwo na n’izi saha tubibonamo ikibazo.”

Abajijwe ku bijyanye no kuba yakura iyi ndirimbo kuri YouTube yavuze ko ari ibintu bidashoboka na gato.

- Advertisement -

Ku wa 26 Ukuboza nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo amashusho y’umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.

The Ben agiye kumurikira album ye ya gatatu mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025 aho ashimangira ko abazakitabira bazagira ibihe bidasanzwe.

True Love indirimbo nshya ya The Ben

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW