Tshisekedi yongeye kwivumbura yanga kwitabira inama ya EAC

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yanze kwitabira inama ya 24 y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Arusha muri Tanzania, aho yagombaga guhabwa inkoni yo kuyobora uyu muryango.

 

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, yasize Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, atorewe kuyobora uyu muryango nyuma y’ibura rya Tshisekedi.

 

Tshisekedi wari gutorerwa kuyobora EAC asimbuye Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ntiyohereje n’intumwa yo kumuhagararira muri iyo nama.

 

Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia ni bo bayitabiriye.

 

Ni mu gihe na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, atahakandagije ikirenge, gusa yahagarariwe na Visi Perezida, Prosper Bazombanza.

- Advertisement -

 

Si ubwa mbere Tshisekedi atera umugongo inama ya EAC, kuko no muri Kamena 2024 yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

 

Icyo gihe, Tshisekedi yivumbuye ku mpamvu z’uko Perezida Ruto wa Kenya yavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.

 

Ni mu gihe kandi abenshi mu banye-Congo badahwema kotsa igitutu Perezida Tshisekedi bamusaba kwikura mu muryango wa EAC.

 

Igitutu cyazamutse ahanini bitewe n’intambara ingabo za Kongo zimaze igihe zikubitwa inshuro n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

 

Kinshasa ishinja bimwe mu bihugu bahuriye muri EAC guha ubufasha uyu mutwe, by’umwihariko u Rwanda na Uganda, ndetse na Kenya ngo icumbikira abacurabwenge bawo.

 

Bijyanye no kuba ingabo za EAC zoherejwe muri icyo gihugu zaranze kurwana n’umutwe wa M23, byahumiye ku mirari, ubutegetsi bushinja EAC ubugambanyi, ndetse izo ngabo zirahambirizwa.

 

Ni mu gihe kandi kuva muri Werurwe 2022, ubwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiraga mu muryango wa EAC, itaratanga n’urupfumuye mu misanzu itangwa n’ibihugu binyamuryango.

 

Inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ya 24 yahuriranye no kwizihiza imyaka 25 Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze ushinzwe.

 

Perezida Ruto agiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe kugeza mu 2025, ubwo hazaba hateranye inama ya 25 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Perezida Paul Kagame aganira na Perezida Ruto
Perezida Salva Kiir, William Ruto na Visi Perezida Prosper Bazombanza w’u Burundi bitabiriye iyi nama
Perezida Museveni wa Uganda, Samia Suluhu na Sheikh Muhamud wa Somalia bitabiriye iyi nama
Perezida Ruto ahoberana na Salva Kiir yasimbuye ku buyobozi bwa EAC

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *