U Rwanda rwasobanuye “kidobya” yishe guhura kwa Tshisekedi na Kagame

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiganiro hagati ya Tshisekedi na Kagame byajemo kidobya

U Rwanda rwasobanuye icyateye iburizwamo ry’inama y’abakuru b’ibihugu batatu, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo na Perezida João Lourenço wa Angola ubahuza.

Mu buryo butunguranye, iyi nama yari iteganyijwe i Luanda ntiyabaye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryasohotse kuri iki Cyumweru, rivuga ko ibyo RDC yasabwe bigamije gushaka igisubizo kirambye cya Politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC agira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu by’abaturanyi.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Gusubika iyi nama biha umwanya ibiganiro na M23  byasabwe n’umuhuza Perezida w’Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kandi ko hari ingamba Leta ya RDC isabwa gushyira mu bikorwa ititwaje u Rwanda nk’imbarutso yo kutagira icyo ikora.

Kuri iki Cyumweru, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ikaba yasubitswe igitaraganya.

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko iyo nama yari kwiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yasubitswe  kubera ko inama y’abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho.

Iyo nama yahuje ba Minisitiri b’u Rwanda na RDC ivugwaho kuba ari yo yagombaga guharura amayira y’ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabwe birimo kuganira n’inyeshyamba za M23 no guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier avuga ko ” RD Congo nikomeza gutsimbarara, dufite ingamba z’ubwirinzi kandi zizagumaho kugeza igihe Congo izumvira ko amahoro ari yo meza kurusha imvugo y’intambara.”

UMUSEKE.RW