Ubucuruzi bwa Rwanda Stock Exchange bwageze ku arenga miliyari 100 Frw mu 2024

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2024 ushyirweho akadomo, abo muri Rwanda Stock Exchange, barishimira ko ubucuruzi bakoze ku Isoko ry’Imari n’Imibagane ry’u Rwanda, bwageze kuri miliyari 129 Frw.

Mu 2024 Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda [Rwanda Stock Exchange- RSE] ryabaye igicumbi cy’impinduka n’iterambere mu rwego rw’imari. RSE yageze ku musaruro wihariye, by’umwihariko mu bikorwa byo gucuruza imigabane ndetse initabirwa n’abashoramari benshi.

Umusaruro w’iri soko mu 2024 wavuye kuri miliyari 100 Frw, ugera kuri miliyari 129 Frw, bigaragaza ubwiyongere bwa 126% ugereranije n’umwaka wabanje.

Rwanda Share Index [RSI] nayo yazamutse ku gipimo cya 15,86%, bigaragaza ukwiyongera kw’agaciro k’imigabane isoko rigenderaho.

RSE kandi yasohoye inashyira ku isoko ry’imari ibicuruzwa bitatu bishya byatanzwe n’ibigo byigenga mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka; isoko ribasha gukusanya byibuze miliyari 51 Frw.

Muri byo, harimo Prime Energy Plc yashyize ku isoko bwa mbere impapuro mpeshwamwenda zirengera ibidukikije zifite agaciro ka miliyari 9,58 Frw zifite igihe cy’imyaka irindwi ku nyungu ya 13,75% buri mwaka.

Ikindi kigo ni Mahwi Grain Millers Plc yashyize ku isoko igice cya mbere cy’impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 3 Frw zishyura inyungu ya 15% buri mwaka.

Ibi bigo byombi byarangije amahugurwa muri gahunda ya RSE yitwa Capital Market Investment Clinic [IC].

Hatangijwe kandi igice cya kabiri cy’impapuro mpeshwamwenda zifitanye isano n’iterambere rirambye za BRD Plc, zifite agaciro ka miliyari 33,5 Frw zifite igihe cy’imyaka irindwi ku nyungu ya 12,9% buri mwaka.

- Advertisement -

Impapuro zose zashyizwe ku isoko zitabiriwe ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’uko byari byitezwe, hanazamuka uruhare rw’abashoramari b’amikoro aciriritse barimo n’abagize Diaspora.

Muri rusange umubare w’abashoramari wazamutseho 37,35% ugera ku 95,672, aho 95,75% bya bo ari ab’imbere mu gihugu. Iyi mibare igaragaza ukwiyongera kw’abashoramari yaba mu bigo binini no mu bashoramari b’amikoro aciriritse, ahanini biterwa n’iyoroshywa ry’uburyo bwo kugera ku isoko hamwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bwagiye bukorwa neza.

Umutungo rusange w’isoko [market capitalization] nawo wiyongereyeho gato, ugera kuri miliyari 3,8 Frw uvuye kuri miliyari 3,6 Frw mu mpera z’ Ukuboza 2023.

Hashyizwe ibicuruzwa bishya ku isoko.

Mu rwego rwo kwagura amahirwe y’ishoramari no gushyigikira Iterambere rirambye, RSE yashyize ku isoko ibicuruzwa bishya bitandukanye birimo Impapuro Mpinduramigabane [Exchange-Traded Funds – ETFs], Investment Trusts [REITs].

Ibi bicuruzwa byahawe ikaze mu isoko kugira ngo bifashe abashoramari kubona uburyo bwo gushora imari ku giciro gito, ariko bafite amahirwe yo kubona inyungu ziri hejuru, mu buryo bworoshye kandi bwagutse bakanatera inkunga iterambere ry’imijyi.

Hashyizwe ku isoko kandi Impapuro Mpeshangwate Zirengera Ibidukikije [Green Bonds] ku nshuro ya mbere,zishimangira uruhare rw’u Rwanda mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe no kwita ku bidukikije.

Amaso ahanzwe ahazaza!

RSE ihanze amaso Umushinga w’Ihuriro ry’Ibikorwaremezo by’Isoko ry’Imari mu Burasirazuba bwa Afurika [CMI], ugamije guhuza ibikorwaremezo by’amasoko y’imari mu karere.

Intego nyamukuru ni ukorohereza ubuhahirane bw’impapuro mpeshamigabane n’ubwishyu hagati y’amasoko y’imari yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bizashoboza isoko kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’isoko mpuzandengo mu karere.

Uyu mushinga uzanashoboza isoko rya RSE gucunga ibikorwa byose hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Hari kandi Umushinga wo Guhuza Amasoko y’Imari muri Afurika [AELP], mu rwego rwo gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika [AfCFTA]. RSE izakorana n’andi masoko y’imari mu rwego rwo gushyiraho urubuga rw’ubucuruzi rusange, ruzatuma ishoramari rihuriweho mu bihugu bitandukanye ryoroha.

RSE irateganya gushyiraho imbuga nshya z’Ikoranabuhanga zifite ubushobozi buhanitse, zizarushaho gutunganya ubucuruzi, kongera icyizere ku isoko ndetse no gufasha abashoramari mu murongo wo kuborohereza.

Ibicuruzwa bishya birimo isoko ry’impapuro mpeshwamwenda, zirengera ibidukikije [Green Exchange Window], ibicuruzwa byubahiriza amahame y’amafaranga y’ibihugu byinshi [multi-currency instruments], uburyo bwo gufasha ibicuruzwa kugurishishzwa neza ku isoko [market-making], ndetse n’ibishingiye ku mategeko ya Sharia cyangwa Imari ya Kisilamu [Islamic finance] byose bizitabwaho.

RSE izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo gushaka amafaranga binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda zirengera ibidukikije no gushyigikira amahame ya ESG. Ibi bizafasha kugera ku ntego z’u Rwanda zikubiye mu Cyerekezo 2050.

Rwanda Stock Exchange yakoze ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imibagane ry’u Rwanda bungana na miliyari 129 Frw mu 2024

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *