Inama nkuru y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, yafashe umwanzuro wo kongera ibihano byafatiwe Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhera tariki ya 09 Ukuboza 2024 kugeza tariki ya 12 Ukuboza 2025.
Ni bihano byerekeye abantu 23 hamwe n’imitwe ishinjwa guhonyara uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Bivugwa ko abo bantu bivanze mu matora kandi bakaba bafite uruhare mu ntambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Ubumwe bw’u Burayi kandi bwatangaje ko buzakomeza gukurikirana uko ibintu bigenda muri RD Congo.
Busobanura ko abari kurutonde rw’ibyo bihano bashobora kwiyongera, ariko bikazajyana n’uko mu gihugu bikomeje kugenda.
Muri Nyakanga 2023 nibwo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo Captain Niragire Jean Pierre wo mu ngabo z’u Rwanda na Colonel Salomon Tokolonga wo mu za Congo.
EU mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko abo yafatiye ibihano ibashinja “ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no gukorera ihohotera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukomeza amakimbirane yitwaje intwaro no guteza umutekano muke n’imidugararo muri RDC.”
Ibihano bafatiwe birimo kuba batemerewe gukorera ingendo mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi, ikindi imitungo babifitemo ikaba igomba gufatirwa.
abaturage bakomoka mu bihugu bigize EU ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byaho babujijwe kugira amafaranga baha abahanwe.
- Advertisement -
Mu bafatiwe ibihano harimo Captain Niragire Jean Pierre wa RDF uzwi nka Gasasira nyuma y’uko muri Kamena agaragaye ku rutonde rw’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bashinjwa guha ubufasha M23 na raporo y’impuguke za Loni.
Iyi raporo yavugaga ko mu basirikare b’u Rwanda boherejwe kurwana muri RDC harimo abo muri brigade za 201 na 301 n’abo muri ‘special forces’ bari “bayobowe na Captain Niragire Jean Pierre (alias Gasasira) woherejweyo mu butumwa bwihariye.”
ku rundi ruhande yanagaragaje ko hari abasirikare bakuru bo mu ngabo za Congo bakorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR, barimo Colonel Salomon Tokolonga wafatiwe ibihano.
Raporo yagaragaje ko uyu yari ashinzwe guhuza impande zombi (FARDC na FDLR) no kugeza intwaro kuri izo nyeshyamba.
Abandi bafatiwe ibihano barimo abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka M23, Twirwaneho, ADF, APCLS, CODECO/ALC na FDLR/FOCA.
Ibi bihano byiyongereye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo intambara ikomeje kubica bigacika, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.
Ni imirwano ikomeye iri kubera muri za teritware z’intara ya Kivu y’amajyaruguru arizo Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Walikale na Lubero.
MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW