Ubuyobozi bw’Ingabo bwasuye APR yitegura Police na Rayon – AMAFOTO

Bayobowe na Chairman w’ikipe y’Ingabo, Brig. Gen Déo Rusanganwa, bamwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo (RDF), basuye abakinnyi mu myitozo yo kiri uyu wa Gatatu.

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ya APR FC ikine na Police FC mu mukino utarabereye igihe kubera amarushanwa Nyafurika ikipe y’Ingabo yarimo, abasore b’i Shyorongi bakomeje gukaza imyitozo.

Uretse abakinnyi kandi, n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo, nta bwo bwicaye ubusa kuko bukomeje kuba hafi cyane y’abakinnyi umunsi ku wundi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo bamwe mu bayobozi bakuru muri RDF, bagiye kureba imyitozo y’iyi kipe I Shyorongi.

Aba bari barangajwe imbere na Brig. Gen Déo Rusanganwa uyobora APR FC, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen, Vincent Nyakarundi ndetse n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen, Alex Kagame.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye n’abakinnyi nyuma y’imyitozo, babasabye gukomeza gukotana bagatsinda imikino yose bahereye ku wa Police FC bazakina ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Babibukije kandi ko bakwiye gutekereza cyane ku mukino w’umukeba bazakina ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi bari bahagarariwe na kapiteni wa bo, Niyomugabo Claude, bijeje Ubuyobozi ko biteguye gutanga byose bya bo bagatsinda imikino yose basigaje muri shampiyona.

Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 17 mu mikino umunani imaze gukina.

- Advertisement -
Chairman wa APR FC, Brig. Gen Déo Rusanganwa, yasuye ikipe mu myitozo
Maj. Gen Vincent Nyakarundi aganiriza abakinnyi n’abatoza
Maj.Gen Alex Kagame yabasabye gukotana bagahera kuri Police FC
Nyuma y’imyitozo, baganirije abakinnyi
Team manager wa APR FC, Maj. Kavuna
Lamine Bah yamwenyuraga
Niyomugabo Claude nawe byari uko
Mu izina rya bagenzi be, Niyomugabo yijeje abayobozi ko biteguye gukotanira ibirango bya APR FC
Mu myitozo harimo akanyamuneza
Pavelh Ndzila yari afite akanyamuneza
Abayobozi bakomeje kwegera abakinnyi

UMUSEKE.RW