Umuganga yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana yavuraga

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagize umwere umuganga ukora mu bitaro bya Nyanza witwa Sezirahiga Abdou Djibril washinjwaga gusambanya umwana yariho avura.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho umuganga witwa Sezirahiga Abdou Djibril wakoraga ku bitaro bya Nyanza icyaha cyo gusambanya umwana waruje ngo amuvure, agasabirwa gufungwa imyaka 25.

Muganga Djibril yaburanye ahakana icyaha aregwa agasaba kugirwa umwere.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2022 saa munani n’igice z’ijoro umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yari yagiye ku bitaro bya Nyanza gukoresha ibizamini kuko byakekwaga ko yasambanyijwe n’umucungagereza ageze ku bitaro bya Nyanza umuganga witwa Sezirahiga Abdou Djibril amujyana mu cyumba kugira ngo arebe ko yasambanyijwe.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Muganga Djibril yamubwiye gukuramo ijipo n’ikariso ngo amufatire ibizamini maze umwana yumva arimo kubabara yewe anumva ibintu bishyushye mu gitsina cye maze umwana azamuye umutwe kuko yaragaramye abona uregwa yihanaguza gants ku gitsina.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uyu mwana yabonye kandi muganga Djibril ajugunya izo gants muri poubelle maze umwana asohotse abwira umupolisi wari uri hafi ko umwana yarari amubwira ko muganga amusambanyije.

Ibi ubushinjacyaha hari ibimenyetso bwavugaga ko bushingiraho mu gushinja Djibril muri byo harimo umupolisi (yari yanaherekeje uriya mwana) watanze ubuhamya ko umwana yamubwiye ko muganga yamusambanyije.

Hari raporo ya Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko ADN y’umwana basanze zihura na ADN za muganga Djibril.

Hari raporo ebyiri kandi z’abaganga aribo uwakoraga mu bitaro bya Nyanza, uwakoraga mu bitaro bya Kacyiru basuzumye umwana basanga uwo mwana atakiri isugi.

- Advertisement -

Hari kandi inyandiko y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana igaragaza ko uyu mwana yarafite imyaka 16.

Ubushinjacyaha bugasabira Sezirahiga Abdou Djibril igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kuko basanga icyaha kimuhama.

Muganga Djibril nawe yiregura yagize ati”Izo ADN basanze mu gitsina cy’umwana zigahura na ADN zanjye zishobora kuba zaraturutse ku bikoresho nakoreshaga mpima umwana nk’ikaramu, ku rugi cyangwa mu myamabaro nka gants.”

Muganga Djibril avuga ko mu busanzwe icyo umuntu akozeho cyose agisigaho ADN ze.

Ati”Nubwo nakoresheje igikoresho cyagenewe gufata ibizamini kandi nkaba nari nambaye gants bitabuza ko umubiri w’umwana nasuzumaga utahura naho nakoresheje intoki kuko n’ubusanzwe ujya kwambara gants abanza akayifata kugira ngo ayiyambike kimwe nuko ashobora kuyambara kubwo kwibeshya akaba yayihinduranya imbere yayo hakajya inyuma kuko imbere n’inyuma haba hasa.”

Me Engelbert Habumuremyi wunganiye muganga Djibril Abdou Sezirahiga yabwiye urukiko ko imvugo z’umwana zivuguruzanya.

Ati”Umwana yahinduranyije amazina iryo yiswe none siryo yitwa ejo,uyu mwana yabeshye iwabo ko yaragiye ku ishuri nyamara si umunyeshuri, uyu mwana kandi yabwiye umukozi ushinzwe iperereza ko yaje i Nyanza aturutse i Musanze, ageze muri RIB avuga ko aturutse i Kigali.”

Yakomeje avuga ko imvugo z’umwana ari ibinyoma gusa bityo uyu munyamategeko akabishingiraho avuga ko no kuvuga ko Djibril yamusambanyije nabyo yabihimbye.

Me Englebert yasoje asaba ko umukiriya we Sezirahiga Abdou Djibril yagirwa umwere.

Urukiko rwavuze ko rusanga ikimenyetso kijyanye n’ubuhamya bwatanzwe n’umupolisi wari wajyanye uyu mwana ku bitaro bya Nyanza kugira ngo asuzumwe maze uriya mwana agasohoka amubwira ko uwamusuzumaga nawe amusambanyije ubu buhamya bukaba bwateye urukiko gushidikanya kuko bushingiye ku mabwire.

Urukiko kandi rukomeza ruvuga ko ikimenyetso abaganga batanze ko uwo mwana atakiri isugi bitakwitirirwa muganga Djibril ko ari we wabumwambuye kandi uwo mwana yaraje ku bitaro kugira ngo asuzumwe kubera ko yari yasambanyijwe n’undi muntu wa mbere nkuko umwana yabyivugiye.

Urukiko ruvuga ko atari kuba yasambanyijwe n’umuntu wa mbere ngo byizerwe ko aragera imbere ya muganga Djibril agifite akaranga busugi cyane ko atari ko kari kagenderewe gupimwa ahubwo hari hagenderewe gupimwa ko yasambanyijwe.

Urukiko kandi rwasuzumye raporo yatanzwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko hari ADN basanze mu gitsina cy’umwana zihura na ADN za muganga Djibril rubona ko ari ikimenyetso kitagira agaciro kidafite ikindi kicyunganiye kuko umuganga kuba yahererekanya ADN ze ku muntu avura ari ibintu bishoboka keretse kuba yabibazwa mu rwego rw’akazi bitewe nuko yaba yakoze inshingano ze binyuranyije n’amabwiriza y’akazi yahawe naho kuba ikimenyetso kimushinja gusambanya bihujwe nuko ADN ze zasigaye mu gitsina cy’umurwayi cyane ko isuzuma yakoraga ariho hari hagenderewe gukura ibibazo bimufasha kubona ibisubizo bigaragaza niba umuntu yasambanyijwe.

Urukiko rwavuze ko atari impamvu imuhamya icyaha cyo gusambanya umwana ahubwo akwiye kugirwa umwere nkuko n’urukiko rwabitegetse ko muganga Djibril agizwe umwere.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha ariko rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Sezirahiga Abdou Djibril adahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

Urukiko rwategetse ko Sezirahiga Abdou Djibril agizwe umwere.

Ubushinjacyaha buracyafite uburenganzira bwo kujurira gusa hari amakuru avuga ko butazajurira.

Sezirahiga Abdou Djibril asanzwe akora mu bitaro bya Nyanza, akimara gucyekwaho kiriya cyaha yatawe muri yombi arafungwa, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rumurekura by’agateganyo, ubu akaba yaburanaga mu mizi yidegembya.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye