Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, ashyiraho abarimo Uwayezu Jean François Régis nk’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, mu gihe Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa yo.
Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Minisitiri wa yo asimbuye Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
Rwego Ngarambe wari Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Uwayezu Régis, yabaye Umunyambanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yabaye Visi Chairman wa APR FC yanabereye umutoza mu bana, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Simba SC yo muri Tanzania.
UMUSEKE.RW