Volleyball: Kepler yasoje imikino ibanza mu byishimo – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Volleyball mu Bagabo, ikipe ya Kepler VC yatsinze REG VC amaseti 3-1, isoreza iyi mikino mu byishimo byinshi.

Ku wa Gatanu wa tariki ya 13 Ukuboza 2024, ni bwo habaye imikino isoza ibanza ya shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball mu Bagabo. Kuri uyu munsi habaye imikino itatu yahuje amakipe y’Abagabo.

Uwabanjirije indi, ni uwo Police VC yatsinzemo East African University Rwanda [EAUR] amaseti 3-0. Iseti ya mbere yarangiye ari 25-19, iya kabiri irangira ari 25-16 mu gihe n’iya gatatu yarangiye ari 25-16.

Hakurikiyeho umukino na wo utararambiye abari baje kureba iyi mikino ibera muri Petit Stade. APR VC na yo nta bwo yatindije IPRC-Ngoma kuko yayitsinze amaseti 3-0. Iya mbere yayitsinze ku manota 25-11, iya kabiri iyitsinda ku manota 25-17 mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25-12.

Umukino wari utegerejwe na benshi, ni uwagombaga guhuza Kepler VC irimo abakinnyi bakomeye b’ikipe y’Igihugu na REG VC irimo abeza na bo basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu. Ni umukino wakurikiwe n’abatari bake, cyane ko hari hitezwe ko uza kuryohera abakunzi ba Volleyball mu Rwanda.

Kepler VC ibifashijwemo n’abarimo Mahoro Yvan, Dusenge Wicklif na Mutabazi Yves, batsinze uyu mukino mu buryo butabagoye. Iseti ya mbere bayitsinze ku manota 25-19 ariko iya kabiri REG VC irabigaranzura iyitsinda ku manota 25-22 ariko izindi zakurikiyeho bongera kwisubiza icyubahiro.

Iya Gatatu abahungu ba Nyirimana bayitsinze ku manota 25-22 mu gihe iya gatatu bayitsinze ku manota 25-20. Umwe mu basore bongeye kwiyereka abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda, ni Wicklif usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’Igihugu. Ni umusore wafashije cyane Kepler VC, cyane ko asanzwe ari umwe mu bakora amanota menshi bitewe n’uburyo akubita ibiro.

Nyuma yo gutsinda, Kepler VC yahise igira amanota 12 mu mikino irindwi ibanza, mu gihe Police VC yo yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 21 mu mikino irindwi imaze gukina.

Umukino wa REG VC na Kepler VC wongeye gutuma abakunzi ba Volleyball mu Rwanda baryoherwa
Dusenge Wicklif yongeye kwerekana uwo ari we muri uyu mukino
Ni umukinnyi wafashije cyane Kepler VC gutsinda uyu mukino
Gusa na REG VC yanyuzagamo ikerekana ko ari ikipe ikomeye
Hari habanje umukino wa Police VC na EAUR VC
Na wo wari umukino waryohereye abakunzi ba Volleyball
Kepler VC ifite abakinnyi benshi bafite uburambe
REG VC nta bwo byagenze neza
Police VC ikomeje gukora neza ibyayo bucece

UMUSEKE.RW

- Advertisement -