Abafite ubumuga bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu gihe cy’ibiza

Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaza ko mu gihe cy’ibiza bahura n’ibibazo bitandukanye bityo bigatuma bahera mu buzima bubi bityo bakifuza ko bashyirirwaho ikigega cyihariye.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mutarama 2025, ubwo huriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR,Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abandi bafatanyabikorwa  baganiraga ku cyakorwa ngo imibereho y’abafite ubumuga mu gihe habaye imihindagurkire y’ibihe idahutazwa.

Mukamana Esperence wo mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, avuga ko mu gihe cy’ibiza bagorwa no kubona ubutabazi ahanini bitewe no kuba bafite ubumuga .

Ai “ Nk’iyo imvura iguye irakunyagira waba uri mu nzira ugenda, abandi barugama wowe ntubashe kugama,waba ari byo wabitse mu rugo  imvura irabikunyagirana urwana no kubyanura. Mu ntege nke zacu dufite. “

Uyu arasaba ko bashyirirwaho ikigega cyo kubafasha mu gihe bahuye n’ibiza

Ati “Numva icyakorwa nuko ubuyobozi budukuriye, bwagerageza kureba uburyo barengera abafite ubumuga, bagashyiraho ikigega cyajya gitabara abafite ubumuga mu gihe bahuye n’ibiza.”

Uyu avuga ko mu gihe bahuye n’ibiza batabarwa nk’abandi ariko nta mwihariko wabagenewe .

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo,  nawe ashimangira ko imihindagurikire y’ikirere ibangamira abantu bafite ubumuga.

Ati “ Imihinindagurikire y’ikirere ibangamira abantu bafite ubumuga cyane kubera ko bafite ubumuga butandukanye.Harimo abatabona, abafite ubw’ingingo ku buryo iyo habaye nk’ibiza kugira ngo bashobore   kubimenya cyangwa bahunge nk’abandi banyarwanda bose birabagora. Cyane nk’ufite ubumuga bwo kutumva naho bagenda batanga amatangazo ,ngo mwitegure,mwitegure,hatagize ugenda ngo abimubwire mu rurimi rw’amarenga cyangwa bashobora kumvikana nawe , we ntabwo ashobora kubimenya. Ashobora kwisanga mu bibazo kandi ntamenye uko yakemura cya kibazo.”

- Advertisement -

Muri rusange Dr Mukarwego Beth asanga  hakwiye ubushakashatsi bwihariye bityo bukazafasha kwita ku bantu bafite ubumuga.

Ati “ Icyakorwa ni uko bakora ubushakashatse, bakagenda bareba buri karere aho abantu bafite ubumuga batuye.Ni iyihe Mirenge batuyemo cyangwa hariya bamaze kubona ko ari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakareba ese aho hantu hari abafite ubumuga ? bakagenda urugo ku rundi  bashakisha abafite umuga ndetse n’ubwoko bw’u bumuga bafite kugira ngo mu gihe cy’ubutabazi bamenye n’ibikoresho bajyana .”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA, ivuga ko abafite ubumuga bafashwa mu gihe cy’ibiza.

Umuyobozi Mukuru wa MINEMA ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubutabazi,ACP Egide MUGWIZA, avuga ko abafite ubumuga bafatwa nk’abanyantege nke bityo mu gihe cy’ibiza bitabwaho.

Ati “  Twe nka MINEMA , abafite ubumuga tubafata mu banyantege nke tugomba kwitaho iyo habonetse ibiza cyangwa mu gihe cy’ubutabazi bwihuse.Iyo tubafata nk’abanyantege nke, biba bivuze yuko ari bo ba mbere tuzirikana kuko ari bo batabasha bakwishoboza guhunga iyo habaye ibiza.”

ACP Egide MUGWIZA avuga ko kugeza ubu bakigorwa no kumenya aho baherereye, ubumuga bafite n’uburyo bakorerwa ubutabazi gusa bari gukorana n’imiryango itandukanye.

Ati “ Turi gukorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo na NUDOR kugira ngo tumenye abo bantu, tumenye ubumuga bafite, tumenye aho baherereye mu gihe haramuka habaye ibiza, bitabweho byumwihariko.”
MINEMA ivuga ko bafatanya mu bijyanye n’mahugurwa y’uburyo bakorerwa ubutabazi mu gihe cy’ibiza.

Ibiganiro byibanze kurebera hamwe uko abafite ubumuga bafashwa guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Umuyobozi Mukuru wa MINEMA ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubutabazi,ACP Egide MUGWIZA, avuga ko abafite ubumuga bafatwa nk’abanyantege nke bityo mu gihe cy’ibiza bitabwaho

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo, nawe ashimangira ko imihindagurikire y’ikirere ibangamira abantu bafite ubumuga
UMUSEKE.RW