Abancanshuro barwaniraga Congo banyuze mu Rwanda – RDF

Abacanshuro barenga 280 barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo guhabwa inzira n’umutwe wa M23.

Abacanshuro b’Abanyaburayi bakoreshwaga na Leta ya Congo mu kurwanya umutwe wa M23/AFC uhanganye na leta ya Congo.

Biteganyijwe ko bahita berekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho bava basubizwa mu bihugu byabo.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko bariya bacanshuro barenga 280. Ati “Banyuze mu Rwanda ngo babone inzira itekanye, barahita bataha iwabo muri Romania.” 

Leta ya Congo yagiye ishyirwa mu majwi mu gukoresha abacanshuro b’abazungu ngo ibashe kwikiza M23 ariko ikabyamaganira kure.

REBA VIDEO UNUMVE UKO BAJE MU RWANDA

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo uwitwa Horațiu Potra bivugwa ko wafashaga Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona aba bacanshuro yatawe muri yombi muri Romania.

Amakuru avuga ko ari we wari ukuriye umutwe ufasha icyo gihugu kubona abacanshuro baturutse i Burayi, bivugwa ko baba bagiye gutoza ingabo ndetse banagaragaye bari mu rugamba ku ruhande rwa leta bahanganye na M23 .

- Advertisement -

Potra yafashwe ubwo yari yerekeje mu Murwa Mukuru wa Romania, Bucharest. Bivugwa ko uyu mugabo asanzwe ari umwe mu bayobozi bashinzwe umutekano wa Călin Georgescu, umwe mu bari kwiyamamariza kuyobora Romania.

Potra ashinjwa gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guteza umutekano muke muri rubanda, icyaha gishingiye ku butumwa yashyize  kuri Facebook yibasira abayobozi ba Romania.

Uyu mugabo azwi cyane mu bikorwa byo kohereza abacanshuro muri Afurika, aho bivugwa ko yarwanye mu bihugu bitandukanye birimo Mali na Tchad.

Aba bagiye bavugwaho gufasha leta ya Congo ariko leta ikabihakana
Ku maso basaga nk’abafite isoni n’ikimwaro ku bwo gutsindwa na M23
Aba bakomoka mu bihugu by’Uburayi nka Romania
Mbere yo kwinjira ku mupaka basakwaga

UMUSEKE.RW