Abanyamuryango ba Koperative ADARWA baratabaza

Abanyamuryango ba Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baratabaza, ni nyuma y’uko bangiwe kuyoborwa na Twagirayezu Thadee bitoreye nka Perezida bakaba bafite impungenge ko ishobora gusubira mu bibazo nko mu gihe cyatambutse.

Amezi agiye kuba atatu muri Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi, havutse ikibazo, kubera kwangirwa kuyoborwa na Perezida batoye 100%.

Uyu Twagirayezu yinjiye mu buyobozi bwa Koperative ADARWA mu Ukuboza kwa 2016 ubwo yatorerwaga kuba Visi Perezida.

Icyo gihe yari yungirije Mugabo Vincent atangira inshingano muri 2017, iyo Manda yagombaga kurangira muri 2020.

Ku wa 11 Werurwe 2018 Mugabo yasezeye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite, ku wa 04 Gicurasi 2018 asimburwa na Cyatwa Ngarambe akomerezaho iyo Manda.

Muri Kamena 2020 hagombaga gutorwa indi komite nshya ariko kubera icyorezo cya COVID-19 amatora ntiyaba.

Ku wa 22 Ugushyingo 2020, habaye amatora Cyatwa Ngarambe atorerwa gukomeza inshingano zo ku mwanya wa Perezida yungirizwa na Twagirayezu Thadee.

Iyo Manda nshya yagombaga kurangira ku wa 22 Ugushyingo 2023.

Ku wa 31 Ukwakira 2021, Perezida, Umunyamabanga n’Umujyanama beguye ku mpamvu zabo bwite.

- Advertisement -

Twagirayezu na Gatera Francois bari basigaye muri komite ari babiri gusa, basabwe na RCA gutegura amatora yo kongera gushyiraho komite nshya, kuko iyari iriho yari yaseshwe.

Ku wa 15 Ukuboza 2021, habaye amatora, Twagirayezu Thadee atorerwa kuyobora bwa mbere Koperative ya ADARWA.

Ku wa 03 Ugushyingo 2024, hatowe komite nshya nk’uko itegeko rishya rya 2024 ryabisabaga, hatorwa Twagirayezu nka Perezida.

Abakozi ba RCA bagiye bumvikana bashima ADARWA n’ubuyobozi bwayo, ndetse bavuga ari Koperative y’intangarugero.

Twagirayezu yabyaje umusaruro umutungo wa ADARWA, we na Komite ye basanze hari bamwe bakoreraga mu nzu za Koperative batishyura, abandi batanga intica ntikize, n’abishyuraga abantu batazwi.

Uyu mugabo yashyize imbere gutunganya ibikorwaremezo kugira ngo byinjirize Koperative, inzu zicururizwamo ziravugururwa, umutekano urakazwa mu rwego rwo guca ubujura, ndetse hashyirwaho n’izindi ngamba zabashije kwinjiriza ADARWA.

Mu ibaruwa yandikiwe ADARWA ku wa 14 Ugushyingo 2024, RCA yemeye abayobozi bashya, maze bemera abandi bose, ariko basobanura ko Twagirayezu Thadee atemewe kubera ko kugeza ku itariki ya 03 Ugushyingo 2024 yari amaze kuyobora manda ebyiri.

Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2024, abanyamuryango 66 mu 157 bagize Koperative ya ADARWA bandikiye Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi ibaruwa bise ‘gutabariza Koperative ADARWA’, bavuga ko RCA yarenganyije Perezida wabo, kuko ibivugwa mu itegeko bitamureba.

Ikibazo cyakomeye ubwo Bwana Twagirayezu Thadee yatumiraga RCA mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe y’Abanyamuryango ba ADARWA, yari kuba ku itariki ya 01 Ukuboza 2024, aho bari gusomerwa no kuganira ku ibaruwa RCA yamwandikiye.

RCA yaje kumusubiza ko akwiye kuvugurura gahunda y’iyi nama, agashyiramo mu buryo bugaragara ko igamije gutora Umuyobozi mushya wa Koperative. Iyi tariki yarageze, ariko iyi nama ntiyabaye ku busabe bwa MINICOM.

Abanyamuryango barashaka uwo bitoreye

Aba batifuje ko dutangaza amazina yabo bavuga ko batumva inyungu RCA ifite mu kwanga Umuyobozi bitoreye, kuko nk’abacuruzi bazi impamvu bamuhisemo.

Bavuga ko imiyoborere ya Twagirayezu yabarokoye ubwo Inzu ya ADARWA yari igiye kugurishwa kubera imiyoborere y’abamubanjirije.

Uyu avuga ko hari itsinda ry’abantu bahoze mu buyobozi bwa mbere bifuje kwegukana Inzu ya ADARWA ariko ntibyabahira maze bakubita agatoki ku kandi.

Ati ” Ni ba rusahurira mu nduru kandi hariho abantu benshi bavuga ngo tura tugabane niwanga bimeneke.”

Undi nawe avuga ko bongeye gutora Twagirayezu kubera uburyo ubuyobozi bwe bwabafashije kwivana mu myenda yari ibatsikamiye.

Avuga ko hashize igihe bandikiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) basaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri muri Koperative, kugira ngo itazisenyuka.

Batunguwe no kuba barasubijwe ko Twagirayezu akwiriye kuva ku buyobozi mu gihe abamubanjirije bari barananiwe kwishyura inguzanyo yavuye muri 2031 ikagera muri 2026.

Ati ” Niba MINICOM twari tuyitakiye ngo ize idufashe, nkatwe abaturage, aricyo ishinzwe. Mu gihe yagakoze ibyo, ikandika iriya baruwa ishyigikira ibyo RCA yadukoreye, ni iki kibiri inyuma?”

Undi munyamuryango nawe ati : ‘Hari inzu twagiraga ya ADARWA bari barahaye umuzungu, uwo yatwishyuraga ibihumbi 21 Frw. Ariko Thadee aje amukuramo, ubu inzu irishyurwa 2.800.000 Frw.’

Aho iyo nzu iri ngo hakozwe umushinga wo kuhubaka igorofa izajya yinjiriza koperative ariko umunyamuryango uyikodesha yanze kuyivamo kandi ari umutungo wa koperative.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, Mugwaneza Pacifique, yabwiye UMUSEKE ko hari abanyamuryango ba ADARWA banditse ibaruwa bavuga ko badashaka Twagirayezu, n’ubwo atabagaragaza.

Avuga ko umwanzuro wo kutemerera Twagirayezu gukomeza kuyobora ADARWA hashingiwe ku mategeko ari nayo mpamvu basaba ko hategurwa andi matora.

Yagize ati” Twasanze barishe ingingo y’itegeko ry’amakoperative.”

Prudence Sebahizi, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, yabwiye UMUSEKE ko yasubije abanyamuryango ba ADARWA bamwandikiye bamutabaza akurikije icyo amategeko ateganya.

Ati” Ntabwo ushobora kugendera mu marangamutima ngo abantu barashaka iki. Hari ukubanza ukareba ngo barabishaka hakurikije ayahe mategeko.”

Avuga ko bagejejweho raporo bahawe na RCA, nyuma yo kuyisesengura basaba Twagirayezu gutegura inama y’Inteko rusange ngo bahitemo undi mu Perezida.

Gusa, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko mu gihe abanyamuryango ba ADARWA bamusaba kuza kumva ibibazo byabo nta kabuza yazabasura bigashakirwa igisubizo.

Ati “Nta kibazo rwose, nibanshaka no ku wa mbere bazambwire aho bari mbasangeyo kuko urumva abanyamuryango nibo bagomba kwishyira hamwe bakavuga bati mudusange aha.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative avuga ko hisunzwe amategeko
Minisitiri Sebahizi avuga ko ikibazo cya ADARWA bagiye kugihagurukira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW