Abanye-Congo barenga 200 bari barahungiye mu Rwanda basubiye iwabo

Impunzi 275 zavuye mu mujyi wa Goma zihunga imirwano mu ntangiriro z’iki cyumweru ubu zirimo gusubira iwabo.

Benshi muri izi mpunzi ni abari bashyizwe mu nkambi y’agateganyo ya Rugerero iri mu nkengero z’umujyi wa Rubavu  mu  Burengerazuba bw’u Rwanda.

Aba biganjemo abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwikodesheraza inzu mu mujyi wa Rubavu cyangwa imiryango bwite ibakira.

Bamwe muri izo mpunzi babwiye RBA ko bumvise ko amahoro yagarutse ndetse ko  mu gihe bamaze bari mu Rwanda, bashima uko bakiriwe batitaye ku bibazo bya politiki bihari.

Umwe yagize ati “Turi guhabwa imiti nta kibazo , bari kudupima, basanga turwaye bakaduha imiti.”

Undi nawe ati “ Baduhaye za matora zo kuryamaho, twahunze nta kintu na kintu na kimwe dufite ariko ubu turishimye. Za matora, amasahani,ibikombe ubu turabitahanye.”

Abandi 68 bagiye gucumbika mu miryango yabo ituye mu Karere ka Rubavu  bitewe nuko inzira banyura igoye bahitamo kuba bagumye mu Rwanda.

Izi mpunzi zigiye kuva muri iyi nkambi ziriyongera ku zirenga 600 zaraye zitashye zisubira i Goma nyuma yaho M23 ifashe uyu Mujyi wa Goma.

Mu gihe muri uyu  mujyi  hari ituze muri rusange, amakuru avuga ko ikindi gice cy’abarwanyi ba M23 cyaba cyakomeje cyerekeza mu bindi bice bya Kivu y’Epfo.

- Advertisement -
Bashima uburyo bakiriwe mu Rwanda
Bavuga ko bumvise ko amahoro yatangiye kugaruka, bafata icyemezo cyo gusubira mu gihugu cyabo

UMUSEKE.RW