Urukiko rwahannye Abapolisi baregwa gukubita ‘Abakusi’

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abapolisi baregwa gukubitira muri Transit Center  'Abakusi' bakatiwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwakatiye igihano cy’igifungo abapolisi batatu barimo uwari komanda IP Eustashe NDAYAMBAJE, baregwaga gukubita no gukomeretsa ‘Abakusi’ bari bafungiye muri transit center.

Ni dosiye iregwamo abantu icumi barimo abapolisi, DASSO, umuhuzabikorwa wa Transit Center ndetse n’abafungwa.

Intandaro yo kuregwa ni abafungwa bakubiswe bari bafungiye muri transit center barimo abari bariyomoye ku idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi biyise “Abakusi”.

Aba  bari bafite imyumvire yihariye nko kutarya, aho muri abo bakusi barimo n’uwaje gupfa witwa Habakurama Venant wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Dr Nkurunziza Innocent na Dr Jean Baptiste Muvunyi bapimye umurambo wa nyakwigendera Venant imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Huye, bemeje ko nyakwigendera Venant atishwe n’inkoni ahubwo yapfuye urupfu rusanzwe byanabaye intandaro y’uko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ruhita rubohereza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Urukiko rwafashe icyemezo

Uru Rurukiko kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2024, rwemeje ko abafungwa bari bafungiye muri transit center banemeraga ko bakubise abari mu idini ry’Abakusi barimo n’uwari uyoboye abafungwa.

Muri abo  urukiko rwafasheho icyemezo  harimo  uwitwa  NAHIMANA Sarehe, BIZIMANA Claude, MUNYANEZA Jean Damacene, NDAGIJIMANA Samuel, Karambizi Shema Innocent ndetse n’umupolisikazi witwa  PC UWAMAHORO Dative, umupolisi witwa PC TUYISENGE Yussuf, DASSO NIYIRORA Jean Claude, bose bahamwa n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Urukiko kandi rwemeje ko komanda IP Eustache NDAYAMBAJE ahamwa n’icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso, ndetse n’icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa kutamenyekanisha icyaha gikomeye.

- Advertisement -

Urukiko rwemeje ko komanda IP Eustache NDAYAMBAJE adahamwa n’icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica, cyangwa gushegesha ubuzima ndetse n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Urukiko rwemeje ko UMULISA Gloriose wari umuhuzabikorwa wa Transit Center ahamwa n’icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, cyangwa icyaha gikomeye ndetse n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Urukiko rwemeje ko UMULISA Gloriose adahamwa n’icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso.

Urukiko rwahanishije uwari uhagarariye abafungwa muri transit center NAHIMANA Sarehe, n’abandi bafungwa baburanye bashinja abapolisi kubahagarikira no gukubita bariya Bakusi inkoni.

Muri abo harimo BIZIMANA Claude, MUNYANEZA Jean Damacene, NDAGIJIMANA Samuel, bakatiwe igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu  n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frw) kuri buri wese hashingiwe ko bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kandi rwahanishije umupolisikazi witwa PC UWAMAHORO Dative, umupolisi witwa PC TUYISENGE Yussuf, DASSO NIYIRORA Jean Claude, uwari umufungwa  KARAMBIZI SHEMA Innocent igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000Frw) kuri buri wese, hashingiwe ko hari ababashinja ko bakubise abafungwa mu bihe bitandukanye.

Urukiko rwahanishije uwari komanda IP Eustache NDAYAMBAJE igihano cy’igifungo cy’imyaka ine  n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000Frw) kuko habayeho impurirane mbonezabyaha.

Urukiko rwahanishije umuhuzabikorwa wa Transit Center UMULISA Gloriose igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atandatu (600,000Frw).

Urukiko rwategetse ko  UMULISA Gloriose na IP Eustache NDAYAMBAJE gufatanya kwishyura amafaranga y’amagarama y’urubanza ibihumbi icumi kuko bakurikiranwe badafunze.

Urukiko rwibukije ko uwifuza kuregera indishyi yaziregera.

Umwe mu bafite umuntu waburanye afunze muri uru rubanza  yumvikanye avuga ko anyuzwe n’icyemezo cy’urukiko yongeragaho ko ajya kuzana umuntu we kuko igihano cy’igifungo yakatiwe yakirangije kuko yari amaze umwaka urenga afunze.

Umwe mu banyamategeko bunganiye abaregwa yabwiye UMUSEKE ko komanda IP Eustashe NDAYAMBAJE ndetse n’umuhuzabikorwa wa Transit Center UMULISA Gloriose bakatiwe igifungo ariko badahita batabwa muri yombi binagendanye ko baburanye badafunze ahubwo bagomba kwihutira kujurira bagategereza icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire maze hagakurikizwa icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.

Bariya bose baregwaga batawe muri yombi mu mwaka wa 2023, baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze urukiko rw’ibanze rwa Busasamana bose uko bakabaye rubakatira gufungwa by’agateganyo bamwe muri bo bajurira kiriya cyemezo komanda IP Eustashe NDAYAMBAJE ndetse na Groliose UMULISA bahita bafungurwa by’agateganyo bo bakaba baburanaga badafunze.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *