Abari ku rugamba basabye intumwa za leta gutaha “ngo akazi twagasoje”- M23

Umutwe wa M23 urwanya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, watangaje ko Leta yanze gusinya nkana  amasezerano y’amahoro muri Angola, iziko uyu mutwe watsinzwe ku rugamba.

Tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni tariki yari yitezweho impinduka kuko ari bwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo, bari guhura, hagasinywa amasezerano y’amahoro.

Muri ayo masezerano, harimo ingingo ivuga ko leta ya Congo igomba kuganira n’umutwe wa M23.

U Rwanda rwavuze ko ” Iyo nama yasubitswe kuko mu nama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Luanda muri Angola, Congo yanze kwemera ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23, kugira ngo haboneke igisubizo cya politike ku ntambara mu Burasirazuba bwa RDC”.

Icyakora leta ya Congo yo yavuze ko “u Rwanda rwazanye amananiza mu biganiro.”

Mu kiganiro na BBC, Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar, yavuze ko gusubika ibiganiro byatewe nuko Perezida wa Congo yakiriye amakuru yuko ingabo za leta, zakubise inshuro uyu mutwe, nawe ategeka ko amasezerano yo kuganira na M23 atashyirwaho umukono.

Umuvugizi wa M23  ati “ Abasirikare ba Congo bari ku rugamba, hariya i Matembe muri Lubero, twebwe twaravuze ngo reka tureke kurwana, bo bagira ngo baturangije, tutakiriho, babwira intumwa zabo muri Angola, bati mureke ikibazo twagikemuye, ku buryo bwa gisirikare, nta mpamvu yo kwemera ibiganiro.”

Icyo gihe nibwo imirwano noneho yongeye kubura mu buryo bweruye, bituma uyu mutwe wigarurira uduce dutandukanye two muri Lubero na Masisi.

Abajijwe niba bashobora kwemera agahenge, bagaharika imirwano yagize ati  “ Agahenge twubahiriza ni kamwe, ni ako twashyizeho umukono. Ubundi bwose buvugwa tutigeze dushyiraho umukono ntabwo tubuzi. Agahenge twashyizeho umukono twagashyizeho tariki ya 7 Werurwe 2023.

- Advertisement -

Ubwo umuhuza wari wadutumiye muri Angola, yatwizezaga ko agiye guhamagara na leta ya Congo nayo igashyira umukono kuri ako gahenge, kugeza uyu munsi uwo mukono wa leta ya Congo ntabwo uraboneka, leta ya Congo yarinangiye.”

Uyu mutwe uvuga ko utagamije kwigwizaho ibice bitandukanye bya Congo ko ahubwo baterwa n’ingabo za leta, bakirwanaho.

Kugeza ubu imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe hagitegerejwe kureba niba ibiganiro by’amahoro byasubukurwa ku bwumvikane bw’umuhuza ari we Angola.

UMUSEKE.RW