Abatangabuhamya bashinje Mico kugira uruhare mu gitero cyatwaye umunyeshuri

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abatangabuhamya bashinje 'Mico' kuza mu gitero cyatwaye umunyeshuri

Abatangabuhamya batanzwe n’ubushinjacyaha bashinje Micomyiza Jean Paul alias  ‘Mico’ kuza mu gitero cyatwaye umunyeshuri mugenzi we mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .

Kuri iyi nshuro abatangabuhamya babiri bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha batangiye ubuhamya mu ruhame bose bemeje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bavuze ko bari batuye mu cyahoze ari Cyarwa-Sumo mu mujyi wa Butare.

Umutungabuhamya wa mbere yavuze ko yari azi Micomyiza Jean Paul alias Mico akaba amuzi yiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umutangabuhamya yemeje ko yabonye Micomyiza Jean Paul ari mu gitero cyaje gutwara umusore nawe wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Rutazana Gilbert icyo gitero kikaba cyaramusanze aho yari acumbitse.

Umutangabuhamya yemeje ko Micomyiza yari azwi cyane muri ako gace kuko yari azi gukina imikino y’intoki ari icyogere ku buryo n’umuntu ukuze yari amuzi.

Umutangabuhamya yavuze ko yumvise ijwi rya Micomyiza avuga ngo
“manuka sha Gilbert”

Umutangabuhamya yemereye urukiko ko atigeze abona Micomyiza ku munwa avuga iryo jambo ahubwo yishyizemo ko ari Micomyiza ubivuze.

Umutangabuhamya akimara kuvuga atyo Micomyiza yajunguje umutwe atunga intoki umutangabuhamya mu ijwi rituje ati”Wamwumvise!”

Umutangabuhamya kandi yemeje ko uwo Gilbert wajyanwe atagarutse kuva jenoside yakorewe abatutsi 1994 yaba kugeza ubu.

- Advertisement -

Umutangabuhamya yanavuze kandi ko interahamwe zatwitse ibitabo  bya Prof.Laurent Nkusi ,maze ngo umutangabuhamya aravuga ati”Ese ni ngombwa ko n’ibitabo bitwikwa?” Maze ngo yumva interahamwe imwe igize iti”Mico arabizi.”

Umutangabuhamya mu magambo ye ati”Mico yaravugaga rikijyana.

Micomyiza yabajije umutangabuhamya ati”Wowe ku giti cyawe wigeze umbona nkora siporo?”

Umutangabuhamya nawe mugusubiza Mico ati”Sinakubonye gusa wari icyogere mu gukora siporo.”

Urukiko rwabajije umutangabuhamya niba azi Micomyiza Jean Paul ari kuri bariyeri.

Umutangabuhamya nawe mugusubiza ati”Yego, twari kumwe kuri bariyeri yo kwa se Ngoga kuko nanjye najyaga kuri bariyeri yaho

Undi mutangabuhamya watanze ubuhamya yavuze ko azi Micomyiza Jean Paul nk’umunyeshuri wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda kandi mu byangombwa bye(by’umutangabuhamya) byerekanaga ko ari umuhutu aho yajyaga kuri bariyeri yo kwa se wa Micomyiza witwa Ngoga akabonana  Micomyiza Jean Paul imbunda.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye Micomyiza mu gitero aje gutwara uwitwa Gilbert nawe agiye ntiyagaruka.

Abatangabuhamya bose barahiriye kuvugisha ukuri basoza basinyira ibyo bakoze.

Jean Paul Micomyiza alias ‘Mico’ yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994, yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa kabiri akaba yari atuye mu karere ka Huye.

Aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside.

Byose aburana abihakana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Micomyiza bakunze kwita Mico yunganiwe na Me Rwigema Vincent ndetse na Me Karuranga Salomon akaba afungiye mu igororero rya Nyanza (i Mpanga).

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kane humvwa abandi batangabuhamya.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *