Ubuyubozi bw’Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, basabwe abahatuye kwitwararika, birinda gukora ingendo mu bice byegereye umupaka.
Ubu butumwa butanzwe mu gihe mu Murenge wa Rubavu,hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na RDCongo, mu Mujyi wa Goma, hari kumvikana amasahu mu mirwano umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya leta,FARDC.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yabwiye mugenzi wacu Oswald Mutuyeyezu ko abatuye uyu Murenge basabwa kwitwararika.
Yagize ati “ Twitwararike cyane ku ngendo dukora cyane cyane mu bice byegereye Umupaka kuko amasasu yo mu baturanyi hari ubwo ayoba ukaba ushobora guhura nayo.”
Gitifu Harerimana yasabye abakora ibikorwa by’ubuhinzi mu bice byegereye umupaka kuba babihagaritse.
Ati “ Ibikorwa by’Ubuhinzi mu bice byegereye umupaka birashyira ubuzima mu Kaga, Turajya inama ko abahakorera mwategereza hakabanza hagatuza mu kabona kubikomeza.”
Akomeza agira ti “ Kirazira kumva ahaturikiye isasu, ukegera aho rivugiye kuko abaturanyi bayarasa bashobora kuyerekeza aho uri.” Ubuyobozi ku nzego zose burakomeza kuba hafi ababikwiriye(abanyantege nkeya cg abandi bashobora kugira ibibazo by’Umubiri bishingiye kurusaku rw’amasasu mu batururanyi)
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama, 2025 umutwe w’inyeshyamba za M23/AFC wafunze ibikorwa byo mu kiyaga cya Kivu, unaba abatuye umujyi wa goma gutuza.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 riravuga ko abatuye umujyi wa Goma basabwa gutuza, ko “kubohora Goma byakozwe ku neza, kandi ko bari kubikurikirana.”
- Advertisement -
UMUSEKE.RW