Ikipe y’umupira w’amaguru y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda, AJSPOR FC, yasoje umwaka wa 2024 iri mu byishimo by’intsinzi ishimangira umwaka mwiza uyu muryango wagize.
Mu mwaka wa 2024, Umuryango w’Abanyamamakuru b’Imikino mu Rwanda [AJSPOR], wagizemo ibikorwa byinshi birimo n’imikino ya gicuti itandukanye yakinwe n’ikipe y’umupira w’amaguru yegamiye kuri uyu muryango [AJSPOR FC].
Mu byo AJSPOR yishimira, harimo intsinzi za AJSPOR FC itozwa na Hatungimana Désire. Intsinzi isoza umwaka wa 2024, ni iyo iyi kipe yabonye ku wa 31 Ukuboza 2024 iyikuye ku kipe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate kuri penalitie 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y’umukino.
Ni nyuma kandi yo gutsinda ibitego 7-2 ikipe igizwe n’abarimo abahanzi b’injyana ya RAP mu Rwanda [Icyumba cya RAP] mu mukino wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.
Ibi biriyongera ku kunganya n’ikipe y’abafana ba APR FC [Zone 1 FC] ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade Ikirenga Ishyorongi. Ibi birasobanura neza ko iyi kipe y’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, yasoje umwaka wa 2024 nta mukino itsinzwe mu yo yakinnye.
Ikindi kiri mu byo kwishimira, ni uburyo iyi kipe yungutse abakinnyi biganjemo abakiri bato ndetse bakuru ba bo barimo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar. Bamwe mu bo ikipe yungutse, harimo, Munyantore Eric [Khalikeza] wa Inyarwanda, Sendegeya Jules, Ishimwe Yvan ukorera B&B Kigali Fm, Didier Amen ukorera KC2 n’abandi.
AJSPOR FC kandi, irateganya gukina n’ikipe y’Abanyarwanda batuye muri Australia. Ni umukino uzabera kuri Kigali Péle Stadium kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025 Saa cyenda z’amanywa.
UMUSEKE.RW