AJSPOR yabonye intsinzi ya mbere ya 2025 – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda (AJSPOR FC), yatsinze iy’Abanyarwanda batuye muri Australia, ibitego 2-1, iba intsinzi ifungura umwaka wa 2025.

Ni umukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025 Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Abarimo Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, bari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino.

Uretse uyu Muyobozi kandi, hari n’abanyamakuru bari baje gushyigikira bagenzi ba bo, ari na ko bihera ijisho uyu mukino waryoheye abawurebye.

Ibitego bya Munyantore Eric (Khalikeza) ukorera Inyarwanda na Bigirimana Ismail Christian ukorera Voice of Africa, ni byo byahesheje AJSPOR FC intsinzi y’ibitego 2-1.

Aya makipe yombi amaze kubaka umubano watangiye muri Mutarama 2024. Umukino ubanza wakinwe muri Mutarama 2024 na bwo AJSPOR yatsinze ibitego 3-2.

Bigirimana Ismail Christian watsindiye AJSPOR FC igitego cya kabiri, yafashije iyi kipe cyane
Munyantore Eric, ni umukinnyi muto uri gufasha AJSPOR FC
AJSPOR FC yatangiranye ibyishimo umwaka mushya
AJSPOR FC ikomeje ibihe byiza
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia ari mu banyacyubahiro bitabiriye umukino AJSPOR FC yakinnye n’Abanyarwanda baba muri Australia
Mu myanya y’icyubahiro harimo abayobozi batandukanye
Butoyi Jean uyobora AJSPOR, yari ahari
Ni umukino wari uryoheye ijisho
Abanyamakuru batandukanye, bari baje kwirebera
Ni umukino warebwe n’ingeri z’abanyamakuru

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *