Amadorali na zahabu byafatanywe Abashinwa byateje impagarara

RDC: Sosiyete Sivile yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ntivuga rumwe n’ubutegetsi ku kibazo cy’Abashinwa batatu batawe muri yombi bafite zahabu (lingots d’or 12) n’amadolari y’Amerika 800,000 ($) bafatiwe muri teritwari ya Walungu.

Mu butumwa (telegram) Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Jacquemain Shabani, yandikiye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purusi wagaragaje bariya Bashinwa akanafata ibyo bari bafite, yamusabye kubivamo, dosiye akayiha Parike.

Ubu butumwa bwiganjemo ijambo “STOP” bukanasozwa na “FULL-STOP”, Minisitiri Shabani asaba Guverineri Purusi ko “ukibona ubwo butumwa, urahita umpa raporo irambuye ku makuru ajyanye n’Abashinwa bafatanywe zahabu, n’umubare w’amafaranga menshi.”

Minisitiri yahise asaba Guverineri gutanga mu Bushinjacyaha Bukuru ibyafashwe kugira ngo ubutabera butangwe, no kugaragaza abafatanyacyaha b’abo Bashinwa, kugira ngo Leta ibone uburenganzira hakurikijwe ibyo amategeko ateganya muri kiriya gihugu.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purusi, ku wa Gatandatu ubwo bariya Bashinwa bafatwaga, yavuze ko iyo zahabu n’amadolari byari bihishe munsi y’intebe z’imodoka barimo.

Operasiyo yo gufata abo bagabo yari yagizwe ibanga.

Hashize igihe gito irindi tsinda ry’Abashinwa bagera kuri 7 bari bafashwe bashinjwa kugira ikirombe cya zahabu mu buryo butazwi na Leta, bafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo, ariko amakuru avuga baje kurekurwa ku gitutu cy’abayobozi bakuru i Kinshasa, baca mu Rwanda basubira iwabo.

Sosiyete sivile yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yariye karungu nyuma yo kumva ko ubutunzi bariya Bashinwa batatu bafatanywe bugiye kurizwa indege bukajyanwa i Kinshasa.

Mu byapa biriho amagambo yamagana ubusahuzi n’imikoranire y’Abashinwa n’abategetsi ba Congo, abaturage biraye mu mihanda bavuga ko iyo zahabu n’ayo madolari bigomba kugirira akamaro abaturage bo muri Kivu y’Epfo.

- Advertisement -

Hari andi makuru avuga ko Guverineri Purusi n’abamwegereye bamaze gutamira kuri ayo madolari, aho hasigaye ibihumbi 400$ ngo bigomba koherezwa i Kinshasa.

Me Néné Bintu, perezida w’ibiro by’ihuriro rya sosiyete sivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko abo Bashinwa bakwiriye kugezwa imbere y’ubutabera bagasobanura uko bigabije ibirombe by’amabuye y’agaciro muri iyo Ntara.

Ati: “Ariko twamaze kumenya ko abo Bashinwa bajyanwa i Kinshasa hamwe n’ibyo bafatanwe, ubwo ni uburyo bworoshye bwo guhisha ikibazo no gutorokana izo miliyoni z’amadorali yagombye gufasha abaturage ba Kivu y’Amajyepfo.”

Mu kwezi gushize, hari Abashinwa 17 bari batawe muri yombi bashinjwa ko bari bafite ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko bemererwa gusubira iwabo bidegembya.

RDC: Leta yafunze Abashinwa ibashinja kwiba Zahabu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW