Amagaju FC yahize gutsibura APR FC

Ikipe y’Amagaju FC yahize kuzatsinda APR FC mu mukino wa shampiyona ivuga ko uzaba itangiriro ry’ibirori bizaba uyu mwaka byo kwishimira imyaka 90 iyi kipe imaze ibayeho.

Tariki ya 12 Mutarama 2025, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye hazabera umukino w’umunsi wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, uzahuza ikipe y’Amagaju FC na APR FC.

Ni umukino, ubuyobozi bw’Amagaju buvuga ko bwawufashe mu buryo bwo gutangira neza umwaka wa 2025 ‘buha abafana Ubunani’.

Ni umukino ngo uzabafasha no gutangira umwaka iyo kipe yo mu Karere ka Nyamagabe izizihirizamo imyaka 90 imaze ishinzwe, dore ko yashinzwe mu 1935 ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa mu Bufundu, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Umuvugizi w’Amagaju FC, Prince Theogene Nzabihimana yabwiye UMUSEKE ko muri uyu mwaka bateganya kuzakora ibirori byo kwishimira isabukuru y’iyo myaka.

Yagize ati “ Muri uyu mwaka wa 2025 tuzizihiza isabukuru y’imyaka 90 tubayeho [Amagaju]. Turashaka kwizihiza isabukuru dutsinda amakipe duhereye ku ikipe ya APR FC.”

Yakomeje agira ati “Abakunzi b’Amagaju turashaka kubaha ibyishimo kuri uriya munsi. Icyo tubasaba ni ukuhagera ari benshi.”

Uyu mukino uzaba usoza igice kibanza cya shampiyona, Amagaju yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira aho amatike yatangiye gucuruzwa ku mafaranga 1000 ahadatwikiriye, 3000 Frw, ibihumbi 5 Frw mu myaka y’icyubahiro (VIP) n’ibihumbi 10 Frw muri VVIP.

Ibi biciro bizahinduka kuva ku wa Gatanu wa tariki 10 Mutarama, aho amatike azaba agurishwa ku bihumbi 2 Frw, ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 10 Rwf n’ibihumbi 15.

- Advertisement -

Kugeza ubu, Amagaju FC ari ku mwanya cyenda n’amanota 18, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mu mikino 13 yakinnye, ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW