Amavubi, ingimbi n’Amavubi y’Abagore zigiye kubona abatoza bahoraho

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bwatangaje ko muri uyu mwaka hazashyirwaho abatoza bungirije bafite amasezerano ahoraho mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, abatoza bahoraho b’amakipe y’abato ndetse n’umutoza ufite amasezerano ahoraho mu ikipe y’Igihugu y’Abagore.

Ubusanzwe, umutoza ugira amasezerano ahoraho, ni utoza Amavubi. Abamwungirije bo baza bakora nk’abanyakiraka kuko nta masezerano ahoraho baba bafite. Kuri ubu, hagiye kubaho impinduka ku buryo n’abungirije bazahabwa amasezerano ahoraho.

Mu kiganiro Perezida wa Ferwafa, yagiranye na B&B Kigali Fm, yahamije ko hagiye gutangwa amasezerano mu makipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Utoza Amavubi y’Abagore, azahabwa amasezerano ahoraho, abatoza amakipe y’Igihugu y’Abato na bo bazahabwa amasezerano ahoraho ndetse n’abungirije mu Amavubi bigende uko.

Ibi bizatuma aba batoza barushaho gukurikirana neza shampiyona mu byiciro bitandukanye, ku buryo hazajya hahamagarwa abakinnyi bitwaye neza.

Ubwo Amavubi y’Abagore aheruka mu kibuga, yatozwaga na Nyinawumuntu Grace

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *