Ubukonje bukabije bwugarije leta nyinshi zo muri America, nibura abantu batandatu bamaze kuhasiga ubuzima.
Iki gihugu kiri mu bihe byitwa Winter birangwa n’ubukonje bukabije aho bukomeje guteza ibibazo muri leta zitandukanye, hamwe na hamwe gukora ingendo bikaba bidashoboka, ibibuga by’indege byafunzwe ndetse ahandi nta mashanyarazi bafite.
BBC ivuga ko abantu batandatu bamaze guhitanwa n’imbeho.
Umurambo w’umugabo wasanzwe aho yari yikinze imbeho inyuma y’imodoka mu mujyi wa Houston, muri leta ya Texas, ubuyobozi bukemeza ko yishwe n’imbeho ikabije.
Kugeza ubu abantu hafi ibihumbi 250 nta mashanayarazi bafit muri ziriya lea esheshatu zibasiwe n’ubukonje.
Mu bice bimwe na bimwe BBC ivuga ko hagaragara icyizere ko ubuzima bwagaruka. Nko muri leta ya Kansas ibibuga by’indege byongeye gusubukura imirimo y’ubwikorezi bwo mu kirere.
Iyi leta yagize urubura yaherukaga kugusha mu myaka 30 ishize. Urubura bagushije rwageze kuri cm 28 hejuru y’ubutaka hari n’aho rwageze kuri cm 46 aho ubushyuhe buri munsi ya degree Celsius 17 munsi ya 0.
Leta zibasiwe cyane harimo Texas, Missouri, Kansas, Virginia na North Carolina.
Ingendo z’indege 2,200 zarasubitswe nk’uko BBC ibikesha urubuga FlightAware.com, naho ingendo 23,000 zarakerewe kubera iyo mpamvu.
- Advertisement -
Muri Leta zunze ubumwe za America amashuri ya Leta n’ibiro hamwe byagiye bufunga imiryango kubera ibi bihe by’ubukonje.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW