Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, uririmbana n’umuvandimwe we Kamikazi Dorcas, yashyize hanze amafoto ateye ubwuzu agaragaza ibihe bidasanzwe byaranze isezerano rye imbere y’amategeko n’uwo yakunze, Ouedraogo Idrissa.
Ishimwe Vestine na Ouedraogo basezeranye imbere y’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025 mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango uretse abareberera inyungu za Ishimwe Vestine muri Muzika.
N’ubwo byari uko, aba bombi bakimara guhamya isezerano ryo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, inkuru yahise iba kimomo. Bamwe bavuga ko uyu mukobwa yihuse gushaka, mu gihe abandi bavuga ko ari igihe cyiza cyo gushinga urugo.
Mu bamuteye iteka barimo umunyamakuru Irene Murindahabi, usanzwe areberera inyungu za muzika z’itsinda rya Vestine & Dorcas.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: ‘Congratulations Vestine, mu izina rya MIE tukwifurije urugo ruhire n’uwo wakunze, muvandimwe ( Brother) Idrissa.’
Yongeyeho amagambo yo muri Bibiliya mu Imigani 3:10 agira ati: ‘Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe.’
Ishimwe Vestine wavukiye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ku wa 02 Mata 2003 yasezeranye kubana na Ouedraogo Idrissa wavukiye muri Burkina Faso ku wa 21 Mata 1989.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW