Ikipe y’Ingabo, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yatangaje ko yasinyije Djibril Quattara wakiniraga JS Kabylie yo muri Algérie.
Nyuma yo gusoza imikino ibanza, ibitego byararambye, ikipe ya APR FC, ikomeje kwiyubaka kugira ngo irebe ko mu yo kwishyura yazaba ari indi.
Muri uko gukomeza kwiyubaka, cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi, yamaze kwinjiza undi rutahizamu wiyongera ku banya-Uganda baherutse kuyisinyira.
Kuri uyu wa Kane, ikipe y’Ingabo yerekanye Djibril Quattara nk’umukinnyi wa yo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri.
Uyu musore w’imyaka 24 ukinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, yakiniraga JS Kabylie yo muri Algérie. Aje yiyongera kuri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, bombi bakomoka muri Uganda bakaba bakina mu gice cy’ubusatirizi.
UMUSEKE.RW