Abarwanyi batatu bari mu mutwe wa FDLR bakerakera mu mashyamba yo muri Congo, bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC muri iki gitondo banyuze mu Kibaya, mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.
Amakuru UMUSEKE ukesha abaturage, ni uko aba baje ari batatu bitwaje imbunda eshatu n’icyombo cya Colonel babanaga ahitwa Kibati, ku kirunga cya Nyiragongo.
Bose bakomoka muri kariya gace ka Busasamana.
Nyuma yo kugera iwabo w’umwe batumijeho umukuru w’Umudugudu, ahageze ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, na we yiyambaza ingabo zahise ziza kubareba.
Mayor w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemereye UMUSEKE mu kiganiro twagiranye ko ariya makuru ari impamo.
Yagize ati “Ayo makuru ni yo rwose, muri Busasamana…. Abantu bishyikirije ubuyobozi bavuye muri FDLR cyangwa bavuye mu buhungiro muri Congo, baba baje kubera ko bafitiye icyizere igihugu binjiye, tuba dusaba abaturage bacu gukomeza kuvuga ibyiza bafite kugira ngo abatinya batinyuke baze dufatanye gukomeza kubaka igihugu.”
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’ukuboza Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC abasaba kubaganiriza bagataha.
UMUSEKE.RW