Congo yohereje intumwa gusaba inama yihutirwa i New York

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri Thérèse Kayikwamba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari muri America aho yagiye gusaba inama yihutirwa yiga ku bibazo biri mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Inyeshyamba za M23/AFC ziravugwa mu nkengero za Goma, aho imirwano ikomeye ku wa Gatanu yiriwe ibera ku musozi wa Kanyamahoro.

Bamwe mu bantu bakunda kugaragaza ko bari ku ruhande rwa M23 ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter baremeza ko izo nyeshyamba zafashe umusozi wa Kanyamahoro wasaga n’urukuta rwa nyuma ku burinzi bw’umujyi wa Goma.

Ku rundi ruhande Wazalendo na bo baravuga ko bakihagenzura.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Congo Kinshasa yatangaje ko Minisitiri Thérèse Kayikwamba ari i New York gusaba inama yihutirwa yiga ku bibazo byarushijeho gukomera mu burasirazuba bwa Congo.

Itangazo rigira riti “Leta ya Congo iragaragaza ko ikibazo cyo mu burasirazuba ari ingaruka yo kutagira igikorwa n’ “Akanama ka UN”…”

Congo ikavuga ko hari ibimenyetso bishinja “u Rwanda kukigiramo akabako”.

Ntabwo harashirwaho igihe iyo nama izabera, gusa Umunyabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano.

Guterres yavuze ko ashima uruhare rwa Angola mu kugerageza guhuza u Rwanda na Congo akanashima intambwe yatewe muri ubwo buhuza na Perezida João Lourenço.

- Advertisement -

Yasabye ko impande zihanganye ziyoboka inzira ya Luanda, kandi zikaguma mu nzira yo kurandura umutwe wa FDLR, kandi u Rwanda “rugakura ingabo zarwo muri Congo.”

Gusa u Rwanda ruvuga ko nta ngabo rufiteyo, ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Umutwe wa M23 wagaragaje gahunda yo gufata umujyi wa Goma, izi nyeshyamba ziragenzura agace ka Sake ndetse zikomeje gufata ibindi birindiro muri teritwari ya Nyiragongo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *