Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) cyemeje bidasubirwaho urupfu rwa Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-Major Peter Chirumwami Nkuba, gishimangira ko kigomba kumuhorera.
Urupfu rwa Maj Gen Chirumwami rwemejwe nyuma y’inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo yateranye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.
Ni inama yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yanzuye ko Ingabo za FARDC n’abandi bakorana na zo bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abambuye ubuzima Maj Gen Chirumwami babiryozwe.
Mu gahinda kenshi, akikijwe n’abasirikare bakuru, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Général Major Sylvain EKENGE, yatangaje ko Maj Gen Chirumwami yaguye ku rugamba ku wa Kane.
Yavuze ko ubwo yaraswaga na M23, yahise yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye, ariko akitaba Imana azize ibikomere.
Général Major Sylvain Ekenge yavuze ko Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza akomeye yo gukubura umwanzi no kumwirukana mu nkengero z’umujyi wa Goma.
ISESENGURA
Tshisekedi kandi yunamiye Cirimwami yise intwari yakoze uko ashoboye ngo akarinda igihugu cye kugera ubwo agwa ku mirongo y’urugamba.
- Advertisement -
Yavuze ko hazategurwa imihango yo kumusezeraho bwa nyuma ku rwego rw’igihugu izabera i Kinshasa kugira ngo ahabwe icyubahiro kimukwiriye.
Ubutumwa buri ku rubuga rwa Perezidansi ya RD Congo bwemeje ko uyu musirikare Mukuru yapfuye kandi ko azahora yibukwa nk’intwari.
Urupfu rwa Maj Gen Peter Cirimwami, rwabanje gutangazwa n’umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa Politiki, Laurence Kanyuka, wavuze ko bamurasiye i Kasengezi.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”
Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Raporo nyinshi z’impuguke zagiye zigaragaza ko Gen Maj Cirimwami yari we shyiga ry’inyuma mu guhuza FDLR n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ingabo z’icyo gihugu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW