Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Janja, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko bubakiwe Ikigo Nderabuzima kigezweho cya Rutake, aho batangiye guhabwa serivisi z’ubuzima bajyaga babona biyushye akuya.
Byagaragajwe ubwo basurwaga na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ndetse n’Intumwa ihagarariye igihugu cya Luxembourg.
Ikigo Nderabuzima cya Rutake ni kimwe mu byari bihangayikishije abaturage kubera ko cyari gifite inyubako zishaje, ibyatumaga bahabwa serivisi mbi kubera umubyigano n’impungenge ko inyubako zabagwa hejuru.
Ni mu gihe bitewe n’umubare wa serivisi ikigo nderabuzima kigomba gutanga, hari ubwo abakozi barenze umwe bahuriraga mu cyumba kimwe batanga serivisi zitandukanye.
Abaturage baganiriye na UMUSEKE bemeza ko nyuma yo kubaka iki Kigo Nderabuzima mu buryo bugezweho, batakirembera mu ngo kuko gifite ibisabwa.
Ndagijimana Janvier avuga ko inyubako nshya z’Ikigo Nderabuzima cya Rutake zaje ari igisubizo, kuko mbere bakoraga urugendo rw’amasaha agera kuri ane bajya kwivuza ku Bitaro bya Nemba cyangwa Gatonde.
Ati “Uko igihugu cyacu kirushaho gutera imbere, ni nako ibikorwaremezo na serivisi byiyongera. Wasangaga hano twaraheze inyuma, abagore babyarira mu ngo, abantu baremba ntibajye kwa muganga, ubuzima bwari bubi pe.”
Kwizera Marie Claudine, umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Nyarukenke mu Kagari ka Nyarushyamba, avuga ko wasangaga bagorwa no guheka umurwayi mu ngobyi bajya kuvuriza ku Bitaro bya Nemba, kuko n’imihanda yari mibi cyane.
Ati: “Mbere wazaga hano imvura ikagwa cyangwa izuba rikava, ukabura aho wikinga, ariko ubu hano hateguwe ahantu ho gutegerereza hasakaye, ndetse aho kwivuriza harisanzuye nta kibazo.”
- Advertisement -
Gusa aba baturage bavuga ko bishimiye kuba babonye aho bivuriza hisanzuye, ariko nanone bakifuza ko umubare w’abaganga wiyongera.
Uwitwa Habumuremyi Theogene ati ” Abaganga ni bake, bityo twifuza ko umubare wabo wiyongera kugira ngo tujye tuvurwa dutahe hakiri kare.”
Ikigo Nderabuzima kigezweho cya Rutake cyubatswe ku nkunga y’Ibihugu by’Ubudage, Ubufaransa na Luxembourg, binyuze mu kigega cyiswe Pro-Poor Basket Fund bifatanyamo na Leta y’u Rwanda.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye icyo kigega cyashyiriweho gufasha imishinga iri mu turere tw’icyaro, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru, ashimangira ko bizabafasha kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.
Ati: “Icyo uru ruzinduko rw’abambasaderi rwari rugamije ni ugusura imishinga imaze gukorwa, kureba aho igeze, ndetse no kumenya ingorane zishobora kuba zihari.”
Ku cyuho cy’abakozi bacye mu kigo Nderabuzima cya Rutake, yabuze ko atari ho kiri gusa, ariko ko Minisiteri ibishinzwe igifitiye ingamba, ku buryo umubare w’abaganga niwongerwa n’iki Kigo Nderabuzima kizababona.
Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA), yavuze ko ‘The Basket Fund for Pro-Poor Development’ igamije kuzamurira ubushobozi Uturere 16 two mu bice by’ibyaro, by’umwihariko muri Gicumbi, Burera, Gakenke na Rulindo.
Ati: “Abajyanama b’Ubuzima ku mavuriro atandukanye n’abandi bose, ibi bikorwa ni ibya buri wese ndabasaba kubibungabunga kuko twese turabikenera kandi ni ibidufasha mu iterambere n’imibereho myiza.”
Uretse Ikigo Nderabuzima cya Rutake kigomba kwakira abaturage bagera ku 27,837, hatashywe n’ibyumba by’amashuri 40 birimo 9 byo ku Ishuri ribanza rya Karama, mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, byasanishijwe hafi miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW/ Gakenke