Lt.Gen Pacifique Masunzu ubu ari mu mujyi wa Kisangani aho yahawe inshingano zo kuyobora Zone ya 3 y’ingabo za Congo Kinshasa, akaba yatangaje ko akazi kamuri imbere ko kurwanya imitwe irimo Alliance Fleuve Congo ifatanya na M23 katoroshye.
Ku wa Mbere tariki 06 Mutarama, 2024 Gen Masunzu nibwo yasimbuye uwari mu biro yahawe gukoreramo nyuma yaho Perezida Antoine Felix Tshisekedi amugiriye umuyobozi wa Zone ya 3 mu gisirikare cya Congo, ishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Gen Masunzu yashimiye Perezida Tshisekedi wamugiriye icyizere akamuha kuyobora Zone ya 3 y’igisirikare cya Congo, ndetse no kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kitona.
Yasabye abasirikare bose ayobora ahereye ku bakuru, by’umwihariko abari ku rugamba kurangwa n’ikinyabupfura, avuga ko ari cyo cy’ingenzi kizabafasha kurwanya “abanzi” bahanganye na bo.
Gen Masunzu avuga ko muri abo banzi harimo igisirikare cy’u Rwanda, imitwe y’iterabwoba ya ADF muri Ituri, na Twirwaneho ifatanya na Red Itabara irwanya u Burundi.
Ati “Dufite akazi katoroshye, ariko gashoboka ko kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, abaturage n’ibyabo.”
Gen Masunzu ni umwe mu basirikare bakuru bahawe inshingano mu mpinduka Perezida Felix Tshisekedi yakoze mu ngabo ze tariki 20 Ukuboza, 2024. Gen Masunzu asimbuye Lt.Gen Marcel Mbangu, woherejwe muri Kongo-Central.
ISESENGURA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW